RUHAGOYACU.com

RDC: Florent Ibenge yakuwe ku mwanya w’umutoza w’ikipe ya CHAN

Florent Ibenge wari usanzwe ari Umutoza wa, ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igizwe n’abakina imbere mu gihugu (Les Léopards locaux), yakuwe kuri uyu mwanya asimbuzwa Chicco Mukeba Katotolo wari umwungirije.

Florent Ibenge wafashije iyo kipe kwegukana igikombe cya CHAN yabereye mu Rwanda mu 2016, yasimbujwe kuri uwo mwanya ngo akomeze gutoza ikipe ya mbere y’icyo gihugu dore ko yari amaze hafi imyaka itatu abangikanyije ako kazi.

Florent Ibenge yasimbuwe n'umwe mu bo bafatanyije gukura igikombe cya CHAN i KigaliFlorent Ibenge yasimbuwe n’umwe mu bo bafatanyije gukura igikombe cya CHAN i Kigali

Umutoza Chicco Mukeba Katotolo wasimbuye Ibenge mu ikipe ya CHAN asanzwe ari umutoza wa Sanga Balende yo mu cyiciro cya mbere, akaba yahise anashyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 34 agomba gukuramo abo azifashisha mu mukino we wa mbere nk’umutoza mukuru, uzahuza RDC na Congo Brazzaville.

Mu kazi gashya, Umutoza Chicco Mukeba Katotolo azahera i Brazzaville hagati y’itariki le 11, 12 na 13 Kanama mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 ishobora kuzabera muri Kenya.

Urutonde rw’abakinnyi Umutoza Chicco Mukeba yahamagaye:

RDC yatangiye imyitozo yitegura Congo BrazzavilleRDC yatangiye imyitozo yitegura Congo Brazzaville

Abanyezamu:

MATAMPI VUMI Ley (TP Mazembe)
MABULU KINKELA Dilma (DCMP)
KALAMBAY KATEMBWE Auguy (SM Sanga Balende)
LAWU Charles (CS Don Bosco)

Ba myugariro:

BOMPUNGA BOTULI Padoue (AS V.Club)
KAYEMBE NDOTONI Christian (DCMP)
SAFARI DUNIA (OC Bukavu-Dawa)
BANGALA LITOMBO Yannick (AS V.Club)
MONDEKO Kevin (TP Mazembe)
ISSAMA MPEKO Djo (TP Mazembe)
AMALE MUKOKO (DCMP)
NGONDA MUZINGA Glody (AS V.Club)
NGIMBI MAMPANGU Christian (FC Renaissance)
DJUMA SHABANI (FC Renaissance)
BUKASA KALAMBAY Yvon (SM Sanga Balende)

Abo hagati:

MIKA MICHE-MICHE (TP Mazembe)
GIKANJI DOXA-DOXA (DCMP)
MUNGANGA OMBA Nelson (AS V.Club)
MAZEVIKO Joël (CS Don Bosco)
KAZADI OKITO (FC Renaissance)
KABANGU Olivier (OC Muungano)
MPUTU MABI Trésor (TP Mazembe)
TULENGI SINDANI Ricky (DCMP)
LUSIELA MANDE (SM Sanga Balende)

Ba rutahizamu:

BEN MALANGO (TP Mazembe)
MAKUSU MUNDELE (DCMP)
VINI BONGONGA (DCMP)
MUZUNGU Chadrack (AS V.Club)
MWINI MBUMBU (CS Don Bosco)
MUKOKO BATEZADIO (AS V.Club)
KAZADI KASENGU (DCMP)
MESCHAK ELIA (TP Mazembe)
MOMBO LUSALA Zacharia (FC MK)
MULOKO Jésus (FC Renaissance)

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru