RUHAGOYACU.com

RDC: Mazembe yegukanye shampiyona nyuma yo gutsinda AS Vita Club

Ikipe ya Tout Pouissant Mazembe mu gihug cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yegukanye igikombe cya shampiyona kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gutsinda AS Vita Club bari bahanganye.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Kamalondo, ntiwahiriye abasore ba Florent Ibenge kuko igitego rukumbi batsinzwe muri uyu mukino kinjiye ku munota wa kabiri w’umukino, baza kunanirwa kukishyura.

Igitego cya Tout Pouissant Mazembe cyatsinzwe na Isma Mpeko ku mupira wari uhinduwe na Malongo ku ruhande rw’iburyo.

Aya makipe yombi yanganyaga amanota 30, bikaba byarangiye iyi kipe y’i Lubumbashi ariyo yegukanye iyi shampiyona ya Kongo itari yoroshye uyu mwaka irusha umukeba amanota 3.

Aya makipe yombi niyo azahagararira igihugu cya Kongo muri Champions League, umwaka utaha w’imikino.

Abanyarwanda 2 bakina muri AS Vita Club, Taggy Etekiama (Birori Daddy) akaba ari we wabashije kugaragara mu kibuga wenyine.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Faustin

    Kuya 19-07-2017 saa 22:52'

    Ntabwo ariwe

  2. seba

    Kuya 19-07-2017 saa 22:29'

    erega mazembe nikipe yibikombe wagirango ni APR FC ureke ikipe zimara imyaka utabara arko ibikombe ari mbarwa as vita ni rayon sport neza neza

  3. Rwanda

    Kuya 19-07-2017 saa 20:17'

    ntabwo nsobanukiwe neza nonese birori abarwa nkumunyarwanda buriya? munsubize ababizineza

  4. 0733358476

    Kuya 19-07-2017 saa 19:40'

    Mazembe Oyeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru