RUHAGOYACU.com

RDC: Umusifuzi yahagaritswe umwaka azira gutanga amakarita y’umutuku mu maherere

Umusifuzi Pierre Kibingo Numbi yahagaritswe umwaka wose atayobora imikino muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, azira ko yahaye amakarita y’umutuku abakinnyi bane ba AC Rangers mu mukino wayihuje na AS Vutuka mu gikombe cy’igihugu (Coupe du Congo).

Muri uwo mukino Umusifuzi Pierre Kibingo Numbi yahaye amakarita y’umutuku abakinnyi bane ba AC Rangers by’amaherere, bituma iyo kipe ihita yishyurwa ibitego bibiri yari yatsinze, ndetse ihita itsindwa n’ikindi, bituma umukino urangira itsinzwe ibitego 2-3.

Abasifuzi muri Congo bakunze guhura n'ibibazo ari na yo mpamvu bacungirwa umutekano cyaneAbasifuzi muri Congo bakunze guhura n’ibibazo ari na yo mpamvu bacungirwa umutekano cyane

Muri uwo mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma y’igikombe cy’igihugu, aho Muekama, Bossu, Tusila na Ngandu bakinira AC Rangers bahawe amakosa by’amaherere, hagamijwe gutuma iyi kipe itsindwa uwo mukino.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Congo ryafashe icyo cyemezo mu nama idasanzwe yateraniye i Kindu muri Maniema kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga.

Icyemezo cyo guhagarika Umusifuzi Pierre Kibingo Numbi cyafashwe hagendewe ku gace ka b k’ingingo ya 83 mu mategeko agenga imyitwariri mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Congo (FECOFA).

Abasifuzi baba bakorewe uburinzi bukomeyeAbasifuzi baba bakorewe uburinzi bukomeye

Rimwe na rimwe muri Congo abakinnyi cyangwa abafana bahita bihanira umusifuzi uyoboye nabi umukinoRimwe na rimwe muri Congo abakinnyi cyangwa abafana bahita bihanira umusifuzi uyoboye nabi umukino

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 14-07-2017 saa 08:44'

    RDC biba bikaze baramukubita kweri

  2. ases

    Kuya 12-07-2017 saa 16:50'

    Aliko uyu mukino wagombye gusubirwamo abakinnyi bose bahari ugahabwa undi musifuzi kandi agacungirwa hafi yewe na ikipe yahawe ibyubuntu igatanga ingengo y’imari yo gukoresha kuri uwo mukino.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru