RUHAGOYACU.com

RDC yatsinze u Bufaransa mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa

Ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze iy’u Bufaransa ibitego 2-1 ihita ibona itike ya ½ cy’irangiza mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Arsène Zola ukinira TP Mazembe ni we watsindiye RDC igitego cya mbere ku munota wa 51, mu gihe Nathan Nsumbula ukinira OC Idimu ayitsindira icya kabiri ku munota wa 86.

Nyuma yo gutsinda u Bufaransa mu mukino wa nyuma w’ijonjora mu matsinda, RDC izakina na Morocco ku mukino wa ½ uteganyijwe kuwa gatanu tariki ya 28 Nyakanga.

RDC n’u Bufaransa bari kumwe mu itsinda D hamwe Canada ndetse na Haïti muri iyo mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo gukinirwa i Abidjan (Côte d’Ivoire kuva kuwa 21 Nyakanga 2017 ikazasozwa kuwa 30 Nyakanga 2017.

Ikipe ya RDC y'abatarengeje imyaka 20 yari imaze igihe yitegura iryo rushanwa nk'ishaka kuritwaraIkipe ya RDC y’abatarengeje imyaka 20 yari imaze igihe yitegura iryo rushanwa nk’ishaka kuritwara

Batangiye gutegurwa bakiri mu ikipe y'abatarengeje imyaka 17Batangiye gutegurwa bakiri mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru