RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Rivers y’abakinnyi 10 isezereye Rayon Sports mu mukino wavuzwemo amarozi
Print Comments: 57 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amarozi, ni yo yari intero muri stade mbere y’uyu mukino Rayon Sports yagombaga gukora nk’ibyo FC Barcelone yakoze ikishyura ibitego bibiri yatsinzwe na Rivers ikanarenzaho ikindi maze igakomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nkuko umutoza wayo Masudi Djuma yari yabitangaje mbere.

Aha ariko mbere y’umukino haje kugaragara ibindi bintu bitari byiza ku mwana wari kuba yaje muri stade, gusa ku muntu umaze kumenyera umupira w’u Rwanda arabizi ko bimaze kuba intero ku makipe hafi ya yose akina shampiyona. Kanyamayayi wa Rayon Sports aherekejwe na Nova Bayama, babanje gukwirakwiza ibintu ku murongo w’ikibuga kugeza bageze mu izamu, ibi bise umuti ariko byahise ngo biburizwamo nundi mugabo w’umunya-Nigeria waje akamenamo amazi- ubanza ari ay’umugisha.

Aha ngo hazengurutswaga umuti...Aha ngo hazengurutswaga umuti...
Uyu mugabo na we ati ndawica!Uyu mugabo na we ati ndawica!

Akaruta akandi karakamira, ubanza byaje no kurangira byose bibyaye ubusa kuko umukino wagaragaje ibindi.

Rayon Sports yari yarageze muri kino cyiciro nyuma yo gusezerera Wau Salaam yo muri Sudani bikaza kurangira inateye mpaga 11 Createurs yari yayitsindiye muri Mali, yasabwaga ikinyuranyo k’ibitego birenze bibiri ngo ibe yakwandikisha amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ishoboye kugera mu matsinda y’imikino nyafurika.

Ibi ariko ntabwo yigeze ibigaragariza mu kibuga, nubwo mu minota itanu ya mbere y’umukino yatangiye yotsa igitutu aba banya-Nigeria, gusa aba basore b’umutoza Eguma bakagaragaza ko nta gitutu bafite.

Rayon Sports yabanje mu kibuga ntiyavugwagaho rumweRayon Sports yabanje mu kibuga ntiyavugwagaho rumwe

Rivers yagaragaje ubunararibonye mu mukino woseRivers yagaragaje ubunararibonye mu mukino wose

Masudi Djuma, yari yahisemo kwicaza Niyonzima Olivier Sefu abanza mu kibuga Master, mu gihe Djaber wari witwaye neza mu mukino ubanza atigeze atangira uyu mukino. Ikindi cyatunguye abakunzi b’iyi kipe, ni uko umwe mu bakinnyi bayo bayifasha gusatira, Nshuti Dominique Savio, yari yongeye gutangira umukino asa n’uwugarira cyane, muri "System" ya 3 4 3 Masudi yari yahisemo gukoresha.

Iyi system yporoheye cyane ikipe ya Rivers, kuko nyuma y’iminota itanu gusa yari yatangiye kwinjira mu mukino biyoroheye, ari nako itangira kurema amahirwe yo gutsinda atandukanye, nyamara yo yasabwaga kunganya gusa ikikomereza.

Igice cya mbere cy’umukino kitaryoheye abafana batari bake bari ku mahoro, cyarangiye Rayon Sports yasabwaga ibitego byibura bibiri, nta shoti na rimwe iteye rigana mu izamu.

Mu gice cya kabiri, Irambona Masudi Djuma yinjije mu kibuga Sefu na Irambona Eric mu mwanya wa Master na Tidiane Kone utari wagaragaye.

Izi mpinduka, zafashije Rayon Sports byibura itangira gusa nk’isatira, ahanini ibifashijwemo na Nshuti Domique Savio wari wazamutseho imbere.

Umusaruro ntiwatinze kuboneka, ubwo ku munota wa 57 uyu musore yazaga gukorerwa ikosa na Ifeanyi Nweke, bikarangira umusifuzi w’umukino yerekanye ikarita itukura kuri uyu munya-Nigeria wari wazonze Rayon Sports.

Nubwo Rivers byayisabye gukina iminota 38 isigaye ari abakinnyi 10, nta kinini Rayon Sports yashoboye kubyazamo umusaruro, bityo umukino usozwa ari 0-0, inzozi z’abanyarwanda n’abakunzi ba Rayon Sports zirangirira kuri stade Amahoro.

Amafoto y’umukino




















ndayitheo1987@gmai,com Kuya 24-04-2017 saa 17:32'

ok,turabyumva,tuvuyemo,arko,ndasaba,masudi,gushyira,ingufu,kubikombe,bisigaye,hano,murwanda,kuko,abakinnyi,arabafite,kandi,turashaka,ko,atazongera,kwicaza,shassir,nova,na,jabere,kuko,nabahanga,kandi,nizeyeko,bizagenda,neza.

ema Kuya 24-04-2017 saa 09:24'

Hhhh manegeka fc yo yakomeje izahura na zanaco icyo twibaza muzamenya umupira mudahetswe nabasifuzi?ndabona umupira ubananiye muwimuriye hano nibitutsi wagirango mwarerewe mwishyamba ntimugira umuco wabanyarwanda ubuse abafana 20 ntakintu bari bavuze

KAGABO Kuya 24-04-2017 saa 08:40'

MUNYIBUTSE,UWIGEZE GUKUBITWA 6-0,AGASHAKA KWANGA GUKINA UMUKINO WOKWISHYURA NINDE?NIBA UZI AHO BAVANA UBUROZI WOWE IYUJYAYO UKABUZANA,UKISHYURA 6 UGAKOMEZA.MUJYE MWEMERA K UMUPIRA WACU URACYARI HASI.

nebo Kuya 24-04-2017 saa 07:44'

Mu gihe camara na kone bakiri muri rayon sport,ntabwo nzongera kujya kuyireba.

aimable Kuya 24-04-2017 saa 06:41'

bamenyereye kwibirwa nabasifuzi bo mu Rwanda ngo barabafana none mwagaragaye. burozi fc_; batwibye fc; mukecuru ushaje!!!!!!!!

AÎNÉ BRIGHT XAVIER Kuya 23-04-2017 saa 19:21'

Hari icyo nsaba abayobozi ba Ruhagoyacu ko mwajya mukora ubusesenguzi bwimbitse ku bitekerezo bitangwa n’abakunzi banyu nk’uko byanditswe hano.

Petro Kuya 23-04-2017 saa 17:37'

Mugira menshi.

rulove Kuya 23-04-2017 saa 15:09'

erega twe twicwa no kutamenya abo turi bo:
ntabwo ari umupira wacu ahubwo ni iw’ama equipes yacu kuko twakabaye turi abanyarwanda njye nashimye imikinire ya Xavio n’abandi bana b’u Rwanda nkuko nawukurikiye kuri radio;
2. dukunda kwishyira mu mwanya utari uwacu kuko Uwiteka ni we ufite byinshi byaduteza intambwe;
3.Ari Rayon,APR FC n’izindi uko zikurikirana zose ziriho kuko hari ngenzi zazo, ibwo rero twubahane niba utsinze ni byiza ariko kandi niba utsinzwe kosora ibitagenze we kwisunga negative forces. Rayon bakoze ibyo bashoboye nk’abandi bagomba kwemera rero! icyakora Imana yatabaye u Rwanda kuko hari kuba urugomo rutoroshye!!!

rulove Kuya 23-04-2017 saa 13:50'

ayiweee!!!
APR FC ibonye inaniwe kuyazambya isigara ku rugo; maze inzererezi ari yo Rayon iratarara none igarutse nka wa mwana w’ikiraara! nibaze dukomeze tubyinire mu Rwanda naho hanze ni ugusetsa imikara kbs. gusa tujye twemera ko hari equipes zirutanwa kandi twige no kwakira uko turi da!

king danny Kuya 23-04-2017 saa 12:46'

banyarwanda iyombonye nkibi murikuvuga nibaza byinshi nuku tugomba kurinda ibyotwagezeho c? mwikubite agashyi ubukeba no ahubwo mukurire aho nshaka kugera Sina suzugura Rayon yakoze pe kuba ivuyemo nigihugu kirahobye wabonye umufana ejo waruri ikigari bizatwara igihe kugirango ambiance nkiriya yongerekuboneka murwanda APR nayo nikipe ark nikorecyane kuko rayon irayirusha byinshi kuvuga amarozi nibyabindi ngubuze icyo atuka inka aravugango Dore ruriya rucebe rwayo

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)