RUHAGOYACU.com

Rutahizamu Davis Kasirye wahoze muri Rayon Sports yaguzwe na Zesco yo muri Zambia

Rutahizamu w’umugande Davis Kasirye wakiniraga ikipe ya Darling Club Mutema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zesco United yo muri Zambia.

Kasirye Davis wagiye muri DCMP avuye muri Rayon Sports ntabwo yahiriwe na shampiyona yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ahitamo ko kwerekeza kuva muri iyi kipe ajya muri Zambia.

Davis Kasirye yamaze kugera muri Zesco United yo muri ZambiaDavis Kasirye yamaze kugera muri Zesco United yo muri Zambia

Kasirye yari yatanzweho $30 000 ajya muri DCMP ava muri Rayon Sports, akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe. Asize DCMP ayifashije gufata umwanya wa 3 muri shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru