RUHAGOYACU.com

Rutahizamu w’umurundi wakinaga muri Africa y’Epfo yerekeje muri Angola

Rutahizamu w’umurundi Fiston Abdul Razak wari umaze imyaka 3 muri Africa y’Epfo, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Angola, yitwa Clube de Sportivo 1° Agosto,

Uyu mukinnyi uri muri Kenya muri CECAFA Senior Challenge Cup hamwe n’ikipe y’u Burundi, akaba yarahawe icyiruhuko cy’iminsi 3 yerekeza i Louanda muri Angola, aho yahuriye n’abayobozi b’iyi kipe agahita asinya amasezerano y’umwaka 1.

JPEG - 134.9 kb
Fiston yasinye amasezerano y’umwaka nk’uko byatangajwe n’iyi kipe yerekejemo

Fiston Abdul Razak ni umwe mu bakinnyi beza bakina imbere b’Abarundi, yari amaze imyaka 2 akina mu cyiciro cya mbere muri Africa y’Epfo mu ikipe ya Mamelody Sundowns, aho umwaka ushize yari mu ikipe ya Celtic Bloemfontein nk’intizanyo.

Uyu musore yagiye muri Africa y’Epfo avuye muri Kenya mu ikipe ya SOFAPAKA, akaba yaraguzwe arenga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba afite agahigo ko kuba umukinnyi uhenze kurusha abandi muri shampiyona ya Kenya, mu myaka 5 ishize.

Uyu musore akaba agiye mu ikipe y’ubukombe muri Angola. Si we mukinnyi wa mbere w’umurundi ukiniye iyi kipe mu myaka ya vuba, kuko Selemani Yamini muri 2015 yabarizwaga muri Primero Agosto.

JPEG - 281.8 kb
Uyu musore yari amaze imyaka 2 muri Mamelody Sundowns n’ubwo umwaka ushize yari yatwije muri Celtic Bloemfontein

Fiston wifujwe na Rayon Sports muri 2014 akanayikoramo imyitozo i Nyanza, amaze gukinira Intamba imikino 35, aho amaze gutsinda ibitego 18.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndayisaba Anasthasius

    Kuya 17-12-2017 saa 08:17'

    Fiston abdul razac yaguzwe angahe ajya muri angola


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru