RUHAGOYACU.com

Salomon Asante wa TP Mazembe yahigitse Andrew Ayew aba umukinnyi w’umwaka muri Ghana

Umukinnyi w’umunyeghana Salomon Asante bakunze kwita "El Diablo" ukinira ikipe ya Tout Puissant Mazembe (TP Mazembe) yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo niwe watorewe kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru muri Ghana mu mwaka wa 2017.

Andrew Ayew yaje inyuma ya EL DiabloAndrew Ayew yaje inyuma ya EL Diablo

Igihembo yegukanye kitwa MTN - SWAG Awards, cyatangwaga ku nshuro ya 42, akaba yarushije abandi bakinnyi b’abanyeghana basaznwe bakina ku mugabane w’uburayi nka Daniel AMARTEY ukinira Leicester City wagize uruhare mu kuyihesha igikombe cya shampiyona y’ubwongereza mu mwaka wa 2016 ndetse na André AYEW ukinira Westham United wagize uruhare rukomeye mu kubonera itike ya CAN, ikipe y’igihugu ya Ghana.

Daniel Amartey yabaye uwa kabiri Daniel Amartey yabaye uwa kabiri

Bimwe mu byahesheje amanota "El Diablo" ni uko muri 2016 yegukanye igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo (TOTAL CAF Confederations Cup) ari kumwe na TP Mazembe, yegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane wa Afurika ndetse na shampiyoina y’ikiciro cya mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hanahembwe abasportifs batandukanye n’izindi nzego zagize uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Ghana muri 2016.

El Diablo ageze i Kinshasa yavuze ko ari ishema kuri we no ku ikipe yose muri rusange.

Ati" ni icyubahiro ku ikipe yanjye (TP Mazembe) no kuri njyewe. nishimiye kwakira iki gihembo, nshimiye abaturage ba Ghana bantoye nk’umukinnyi mwiza. iki gihembo ni akazi na none gakomeye k’ikipe, ngituye bagenzi banjye dukinana muri TPM no mu ikipe y’igihugu, abagize les Corbeaux ( ibikona, TPM) bose na Black Stars (ikipe y’igihugu ya Ghana), ndetse n’abafana ba TPM" El Diablo.

Salomon Asante yitwaye neza muri MazembeSalomon Asante yitwaye neza muri Mazembe

Yakomeje agira ati "iki gihembo kirasobanura ko umwaka wa 2016 wambereye mwiza mu ikipe yanjye (TPM). nyuma yo kutitwara neza mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League) tumaze kuvamo, twakomeje gutsinda kugeza ku gikombe kandi byaragaragaraga" Salomon.

EL Diablo (wambaye numero 20) si muremure ariko ibikorwa biravugaEL Diablo (wambaye numero 20) si muremure ariko ibikorwa biravuga

Uyu musore yavuze ko agiye gukomeza gukorana na bagenzi be kugirango azongere akegukane.

Salomon Asante "El Diablo" afite imyaka 27, yavukiye i Kumasi muri Ghana, akaba afite ubwenegihugu bwa Ghana n’ubwa Burkina Faso.

El Diablo yagze muri TP Mazembe mu mwaka wa 2013 kugeza magingo aya.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru