RUHAGOYACU.com

Simba SC yirukanye umutoza mukuru, Masudi Djuma ahita ayisigarana by’agateganyo

Nyuma yo gutsindwa no gusezererwa na Green Warriors muri FA Cup ya Tanzania, Simba SC yahise yirukana Joseph Omog wari Umutoza mukuru, isigarana Masudi Djuma wari usanzwe ari Umutoza wungirije, ubu akaba ari we ubaye ayitoza by’agateganyo.

Mwanaspoti dukesha iyi nkuru itangaza ko Simba SC yamaze gufata icyemezo cyo gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Omog, ikaba imushimira ibyiza yayikoreye kandi inamwifuriza ishya n’ihirwe mu bundi buzima hanze y’iyi kipe ikinamo Haruna Niyonzima.
Joseph Omog yazize gutsindwa n'ikipe bafata nk'iciriritseJoseph Omog yazize gutsindwa n’ikipe bafata nk’iciriritse
Imyiteguro y’umukino iyi kipe igomba gukina na Ndanda nyujma ya Noheli irakomeza kuyoborwa na Masudi Djuma, Umutoza wungirije, mu gihe iyi kipe ikirimo gushaka undi mutoza bazafatanya, dore ko uyu murundi watozaga Rayon Sports anahabwa amahirwe yo kuba yagumana iyi kipe mu mikino isigaye ngo uyu mwaka wa shampiyona urangire.

Omog yari umutoza wa Simba SC kuva muri Nyakanga uyu mwaka, akaba asa n’uwahagereye rimwe na Masudi Djuma na we watangiye akazi mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Masudi Djuma ni we mutoza w'agateganyo wa Simba SCMasudi Djuma ni we mutoza w’agateganyo wa Simba SC
Simba SC yashimiye umutoza OmogSimba SC yashimiye umutoza Omog
Masudi Djuma yafashe na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa kwa Yvan Minaert ahita ayihesha igikombe cy'Amahoro nyuma ayiha n'icya shampiyonaMasudi Djuma yafashe na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa kwa Yvan Minaert ahita ayihesha igikombe cy’Amahoro nyuma ayiha n’icya shampiyona

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru