RUHAGOYACU.com

Singida ya Rusheshangoga na Dany, yaguze rutahizamu ukomeye wa Yanga

Ikipe ya Singida yo mu gihugu cya Tanzania, yaguze abanyarwanda 2 mu minsi ishize Usengimana Dany wa Police FC na Rusheshangoga Michel wa APR FC, yaguze undi mukinnyi ukomeye imukuye muri Yanga FC.

Iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ikaba ikomeje kwiyubaka cyane, aho nyuma yo kugura abakinnyi benshi bavuye mu makipe yo hanze y’igihugu cya Tanzania, barimo abagande, Abanyarwanda n’abanya Zimbabwe, ubu iri kugura abakinnyi bakomoka muri Tanzania.

Kuri uyu wa mbere iyi kipe yatangiye imyitozo kuri Uhuru Stadium hamwe n’umutoza wayo Hans Van Pluijm.

JPEG - 109.1 kb
Singida yatangiye imyitozo

Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Mwanaspoti, bikaba byatangaje ko iyi kipe yunvikanye n’umukinnyi Deus Kaseke, umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Yanga Africans, yamaze kwiyunga ku mutoza we wa cyera Hans Van Pluijm.

Kaseke aratangira imyitozo kuri uyu wa 2 hamwe na bagenzi be bashya agiye kujya akinana nabo, akaba azanye n’undi mukinnyi witwa Kenny Ally wakiniraga ikipe ya Mbeya City, bahaye miliyoni 30 z’amashilingi.

JPEG - 90.6 kb
Desu Kaseke, umwe mu bakinnyi bafashije Yanga mu myaka 3 ishize

Dany na Rusheshangoga batangiye imyitozo n’Amavubi bakaba batazakina irushanwa iyi kipe yabo nshya iri kwitegura, rya SportPesa, rizahuriramo amakipe akomeye muri Tanzania no muri Kenya.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 31-05-2017 saa 13:31'

    Murenzi,
    Baza abandi, Sixbert bivuga iki!??
    Ukwiye kuza nkakwigisha!!

  2. Murenzi

    Kuya 30-05-2017 saa 23:00'

    Hhhhh nkubwo ivuye iki musesenguzi rwose nkwibarize tharcise bivuze ikipe yatsinzwe ibitego 3 cg nibitego 6? Hahaha
    Narakubwiye ko ntabyo usesengura
    Gushyanuka byo ubizwiho rwose courage .

  3. musesenguzi

    Kuya 30-05-2017 saa 20:40'

    Banza urebe izo ba Iranzi na Emery bakinamo ko zitamanutse!!!
    Rahira ko shampiyona iyo ikomezaho imikino nk’itanu ko APR itari kumanukana na Kiyovu yabatije Ikiyoni Tharcisse!!!!! yayitsinze ibitego 3 tutitaye kubyo ikiyoni cyatsinze.

  4. Murenzi

    Kuya 30-05-2017 saa 14:08'

    Narababwiye
    Ariko muzagenda mubona ibitekerezo bya musesenguzi gake gake ko biba bitajyanye ninkuru iba iri kuvugwa.

  5. aimable

    Kuya 30-05-2017 saa 06:47'

    niyo yamanuka mucya kabiri iba ikomeye ntitwabonye ikipe yanyuma yo muri Nigeria ihondagura burozi fc 2-0 hahhhh byibuze n’ukina karate abandise ko bakina uburozi n’ubupfumu

  6. djamal

    Kuya 30-05-2017 saa 03:58'

    musesenguzi uravanga ubuse urabona kumanuka aribyo bikenewe?

  7. Musesenguzi

    Kuya 29-05-2017 saa 23:23'

    Nizere ko batazajya kuyimanura mu cyiciro cya kabiri nka wawundi ukina karate n’imigeri Emery!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru