RUHAGOYACU.com

Singida yasoje kugura abakinnyi nyuma yo kwibikaho 16 barimo abanyarwanda 2

Ikipe ya Singida yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gushyira akadomo ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, nyuma yo kugura abakinnyi 16 barimo abakinnyi 7 bavuye hanze ya Tanzania.

Iyi kipe ikaba uyu mwaka w’imikno ari bwo yazamutse mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, aho yazanye imbaraga nyinshi igura abakinnyi benshi bakomeye yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.

Muri aba bakinnyi 16 iyi kipe yaguze barimo abakinnyi 2 b’abanyarwanda Usengimana Danny wabarizwaga muri Police (Singida ivuga ko ari we mukinnyi wayihenze kurusha abandi) inagura kandi myugariro Rusheshangoga Michel wakiniraga APR FC.

Abakinnyi 7 bavuye hanze y’igihugu cya Tanzania.

  • 1.Elisha Muroiwa(Zimbabwe)
  • 2.Twafadzwa Kutinyu (Zimbabwe)
  • 3.Simbarashe Nhivi (Zimbabwe)
  • 4.Wisdom Mtasa (Zimbabwe)
  • 5.Shafik Batambuze(Uganda)
  • 6.Dany Usengimana( Rwanda)
  • 7.Michel Rusheshangoga(Rwanda)
JPEG - 295.4 kb
Rusheshangoga wavuye muri APR FC
JPEG - 232.5 kb
Danny ni we mukinnyi wahenze Singida

Abakinnyi 9 bavuye mu makipe y’imbere mu gihugu.

  • 1.Atupele Green (Jk Ruvu)
  • 2.Miraj Adam (Africa Lyion)
  • 3.Kenny Ally (Mbeya City)
  • 4.Roland Msonjo(Mshikamano Fc)
  • 5.Pastory Athans (Simba)
  • 6.Deus Kaseke(Yanga)
  • 7.Ally Mustapha (Yanga)
  • 8.Salum Chuku (Toto Africa)
  • 9.Kigi Makasi (Ndanda Fc).

Abandi bakinnyi 9 iyi kipe izakoresha biyongera kuri aba 16 akaba ari abakinnyi bazamukanye na Singida iva mu cyiciro cya 2 muri Tanzania.

Singida izajya ikinira imikino yayo yo mu rugo kuri CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza, mu gihe itegereje ko ikibuga cyayo cyuzura mu ntara ya Singida.

Shampiyona yo muri Tanzania izatangira tariki ya 18 Kanama 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ishimwe pacifique

    Kuya 27-07-2017 saa 14:09'

    mbifurije amahirwemasa muri singida ndabizi muza wuconga kahave umwaka utaha ni iburayi muzabamuri basaza nkuko murakwakwanya.

  2. musesenguzi

    Kuya 25-07-2017 saa 05:10'

    Nizere ko batajyanwe kuyimanura nka wawundi ukina karate mu kibuga cy’umupira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru