RUHAGOYACU.com

SportPesa yahagaritse gufasha amakipe yo muri Kenya arimo na Gor Mahia

SportPesa, Ikigo gicuruza ibyo gutega ku mikino cyahagaritse inkunga cyateraga ibikorwa byose bya siporo muri Kenya birimo n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Gor Mahia, nyuma yo gutsindwa urubanza ku birebana no kuzamura imisoro ku bigo bicuruza imikino y’amahirwe.

Leta ya Kenya yafashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bigo bicuruza imikino y’amahirwe, ikava kuri 7.5% bakajya basora 35% bitewe n’impungenge z’uko abaturage bagiye kubatwa no gutegera imikino bitewe n’uburyo bayoboka cyane ibyo bigo.

Bamwe mu bakinnyi bashobora guhita bava muri iyi kipe kuko nitakaza umufatanyabikorwa ntizaba igishoboye kubahembaBamwe mu bakinnyi bashobora guhita bava muri iyi kipe kuko nitakaza umufatanyabikorwa ntizaba igishoboye kubahemba

Ibyo byatumye SportPesa irega ngo icyo cyemezo gisubirwemo, ariko birangira iki kigo kidatsinze urubanza.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko mu kiganiro kuri radiyo Capital FM, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa SportPesa, Ronald Karauri yavuze ko bafashe umwanzuro wo gukuraho inkunga bateraga ibikorwa bya siporo muri Kenya, kugirango bajye babasha kubika nibura miliyoni 600 z’amashilingi (ni ukuvuga miliyoni 5.8 z’Ama-Euro) ku mwaka bityo babashe gukomeza gukora.

Nta gushidikanya ko uko guhagarika inkunga kwa SportPesa bizagira ingaruka kuri siporo ya Kenya uhereye ku makipe nka Gor Mahia na AFC Leopards yiteguraga guserukira icyo gihugu mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) ndetse n’ayatwaye ibikombe iwayo (Total CAF Confederation Cup).

SportsPesa yafashaga na AFC Leopards yahoze itozwa na Yvan Minaert watoje na Rayon Sports SportsPesa yafashaga na AFC Leopards yahoze itozwa na Yvan Minaert watoje na Rayon Sports

Sportspesa yashoraga akayabo muri Siporo kuko ari na yo ubucuruzi bwabo bushamikiyehoSportspesa yashoraga akayabo muri Siporo kuko ari na yo ubucuruzi bwabo bushamikiyeho

Uretse amakipe y’umupira w’amaguru, SportPesa yari n’umufatanyabikorwa ukomeye w’ishyirahamwe ry’imikino ya Rugby (Kenya Rugby Union) rinavuga ko ryaciwe integer cyane n’icyemezo cy’iyo sosiyete, gusa rikizera ko Leta ya Kenya iza kugira icyo ikora, dore ko hari amarushanwa menshi bateganya nk’irihuza amakipe akoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’amajonjora y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2019.

Kuva mu mwaka ushize wa 2017, Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo kuzamura imisoro ku bacuruza imikino y’amahirwe arimo no gutegera imikino (Betting) bitewe n’impungenge zishamikiye ku iperereza ryakozwe muri Werurwe ryagaragaje ko Abanya-Kenya ari bo ba mbere mu gukina iyo mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iryo perereza ngo ryagaragaje ko ¾ by’abanya-Kenya bafite hagati y’imyaka 17 na 35 buri wese aba yarategeye imikino (Betting) nibura inshuro imwe, dore ko hari hasigaye hagezweho uburyo bwo kubikorera kuri telefoni ngendanwa, bikorohera ababikora.

SportsPesa ni yo yazanye ikipe ya Everton muri Tanzania ngo ihakinire na Gor Mahia yo muri KenyaSportsPesa ni yo yazanye ikipe ya Everton muri Tanzania ngo ihakinire na Gor Mahia yo muri Kenya

Gor Mahia yatakambiye Leta ngo ice inkoni izamba ku by'imisoro ariko biba iby'ubusaGor Mahia yatakambiye Leta ngo ice inkoni izamba ku by’imisoro ariko biba iby’ubusa

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru