RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Stade yuje umwanda ikoreramo utubari, n’umutoza mushya ni byo bitegereje Amavubi muri Centrafrica
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Ruhagoyacu yasuye stade Barthélemy Boganda yitegura kuzakira Amavubi mu mukino wa mbere w’irushanwa mpuzamahanga umutoza mushya w’Amavubi Antoine Hey azakina, ubwo azaba yisobanura na Centrafrica mu gushaka itike ya CAN 2019.

Uyu mutoza w’Amavubi akaba yanarangije guhamagara abakinnyi 18 azajyana na bo i Bangui, cyane ko kimwe mu byo yasabwe ari ukuzajyana Amavubi muri iri rushanwa riruta ayandi kuri uyu mugabane, aho byose bigomba gutangirana n’umukino wa Centrafrica, uzakinwa tariki ya 11 Kamena 2017.

Centrafrique yugarijwe n’ibibazo by’amikoro ariko ntabwo yicaye ubusa

Centrafrica iheruka gutsindira Congo Kinshasa i Bangui ibitego 2-0Centrafrica iheruka gutsindira Congo Kinshasa i Bangui ibitego 2-0

Muri Werurwe 2017, Hervé Loungoundji watozaga ikipe y’igihugu ya Centrafrica yigeze no gukiniraho hambere, yatangaje ko atazakomezanya na yo ahanini kubera ibibazo bitandukanye byayivugwagamo. Uyu akaba yaragiye nyuma yo gutsindwa na Gambia mu mukino wa gicuti wabereye muri Marooc.

Kuri ubu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, bakaba barangije guha akazi umusuwisi Raoul Savoy, ngo azabatoreze umukino iki gihugu kizahuriramo n’u Rwanda i Bangui. FCF, ishyirahamwe rya ruhago ryabo, ntabwo ubundi rishobora gusinyana amasezerano n’umutoza uwo ari we wese mbere yo gukemura ibibazo by’ibirarane bafitiye uwahoze ari umutoza wabo Jules Accorsi.

Ibi bikaba byatumye bumvikana n’uyu musuwisi wigeze gutoza iki gihugu kugeza mu myaka ya 2015, aho azatoza umukino w’u Rwanda gusa, aho amaze iminsi mu myitozo n’abakinnyi 23 azakuramo azahangana n’Amavubi.

Centrafrica ikipe iri kwiyubaka buhoro buhoro muri ruhago

Iyi kipe mu rugo iba iryanaIyi kipe mu rugo iba iryana

Les Fauves, cyangwa se inyamaswa z’inkazi, ni ko bita ikipe y’igihugu ya Centrafrica. Iyi kuri ubu iza ku mwanya w’129 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA(Amavubi 128), nta bigwi bikomeye ifite mu ruhando mpuzamahanga, gusa iyi yagarukiye ku irebe ry’umuryango ugana mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, dore ko yasabwaga gutsinda Congo Kinshasa gusa ku mukino wanyuma wo mu matsinda, ariko bikarangira iwutakaje 4-1.

Iki gihugu nta rushanwa rikomeye cyari kitabira gusa mu mwaka wa 2009 cyegukanye igikombe cya CEMAC, gihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Cameroon na Gabon. Iki ni cyo gikombe gikomeye Les Fauves yashoboye kwegukana.

Iyi kipe bitandukanye ariko n’ Amavubi y’u Rwanda, yo igiye ifite abakinnyi bakina ku mugabane w’ uburayi mu bihugu bizwi. Aba barimo nka Habib Habibou rutahizamu wa Rennes mu Bufaransa, Èloge Enza-Yamissi, kapiteni w’iyi kipe ukinira Valenciennes mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa ndetse na Quentin N’Gakoutou ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Monaco mu Bufaransa gusa ikaba yaramutije kuri ubu muri RU Saint-Gilloise yo mu Bubirigi.

 Èloge Enza-Yamissi, ni we kapiteni w'iyi kipe Èloge Enza-Yamissi, ni we kapiteni w’iyi kipe
Aha yari ahanganye na Blaise Matuidi wa PSGAha yari ahanganye na Blaise Matuidi wa PSG

Iyi kipe mu mikino irindwi iheruka kwakira mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, yatsinzemo ine ya Burkinafaso, Congo Kinshasa, Madagascar na Angola mugihe iyindi itatu ya Misiri Marooc na Guinea Bissau yayinganyije. Nta mukino numwe yigeze itakaza mu rugo mu irindwi iheruka kuhakirira ihatanira itike ijya mu gikombe cya Afurika.

Stade Barthélemy Boganda izakira umukino w’u Rwanda na Congo Brazzaville

Amafoto yafashwe mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 25-04-2017 saa 05:56 za mu gitondo(06:56 za Kigali)

Iyi miryango igaragaza isuku irangwa muri iyi stadeIyi miryango igaragaza isuku irangwa muri iyi stade
Iyi ni yo stade izakira umukino w'AmavubiIyi ni yo stade izakira umukino w’Amavubi
Stade yakira abafana ibihumbi 20Stade yakira abafana ibihumbi 20
Itapi y'iyi stade irashaje bigaragaraItapi y’iyi stade irashaje bigaragara
Akazu k'abanyamakuruAkazu k’abanyamakuru
Barthélemy Boganda Barthélemy Boganda
Inyuma ya Stade haba hari abamotari nk'i KigaliInyuma ya Stade haba hari abamotari nk’i Kigali
Mugihe ku mahoro ho hakorera za Office zitandukanye ku miryango ya stade Barthélemy Boganda haba hari ububari gusa. Aka kitwa Bar&Resto Mer Rouge ni ak'umunyarwanda witwa Munyaneza . Ni kamwe mu twiza duhari. Uyu yatubwiye ko bishyura 80 000 Franc CFA buri kwezi mu gukodesha(109 546 Frw)Mugihe ku mahoro ho hakorera za Office zitandukanye ku miryango ya stade Barthélemy Boganda haba hari ububari gusa. Aka kitwa Bar&Resto Mer Rouge ni ak’umunyarwanda witwa Munyaneza . Ni kamwe mu twiza duhari. Uyu yatubwiye ko bishyura 80 000 Franc CFA buri kwezi mu gukodesha(109 546 Frw)
Ntakwicwa n'inyota kuri stadeNtakwicwa n’inyota kuri stade
Aka ni akandi kabariAka ni akandi kabari
Stade iri mu murwa mukuru Bangui irangwa n'umwandaStade iri mu murwa mukuru Bangui irangwa n’umwanda
Nawe irebereNawe irebere
Iyo ni stade peIyo ni stade pe
Muri ya miryango abantu binjiriraho berekeza aho bicara yose iba ifungishije inzugi zikoze mu mbaho nkuko ubibona ahoMuri ya miryango abantu binjiriraho berekeza aho bicara yose iba ifungishije inzugi zikoze mu mbaho nkuko ubibona aho
Iyi nzu ndende ni Primature tubibutsa ko Minisitiri w'intebe acungirwa umutekano n'abapolisi b'u RwandaIyi nzu ndende ni Primature tubibutsa ko Minisitiri w’intebe acungirwa umutekano n’abapolisi b’u Rwanda

Muri iki gihugu cyashegeshwe na za Coup d’Etat ndetse n’intambara z’imbere, ruhago ni cyo kintu bumva ko cyabafasha kugarura ubumwe bw’abenegihugu. Umukino bahuriyemo na Congo Kinshasa umwaka ushize ntabwo wabahiriye kuko ni wo bari bitezeho ibitangaza, gusa ntibyakunze. Ubu amaso bayahanze u Rwanda, atari abanyarwanda basanzwe bafasha mu kugarurayo umutekano, ahubwo kuri ubu ni ikipe y’igihugu bazaba bakirira kuri Complexe Sportif Barthélemy Boganda tariki ya 11 Kamena 2017.

king Kuya 11-06-2017 saa 09:58'

abasore b’i Bangui barakina,haracyari ruhago yo mumuhanda,nkayayindi ba eto bakuriyemo,ariko twizere ko amavubi abikora

DIDI Kuya 10-06-2017 saa 11:14'

Banyarwanda, bakunzi ba Ruhago, ntiturangazwe niyo stade tugire ngo na Equipe niko imeze. Am telling you iriya team irakomeye. Ubushize yatsinze RDC, itsinda Angola kdi twe ntanimwe twatsinda muri izo. Basore b’Amavubi mwihangane mutange ibyishimo ku banyarwanda

John Kuya 9-06-2017 saa 02:40'

Nabo sibo nibibazo biriyo ngirango ariko, ahubwo abasore bacu ntibirare turashaka intsinzi

Valens Kuya 9-06-2017 saa 01:01'

Nidanger twebwe tuzakora icyizatujyana nugutsinda ntacyindi

Martin Kuya 8-06-2017 saa 19:41'

bamenye ikibajyanye ko ari umupira naho ibyisuku ntacyo bivuze niba bashaka isuku bagume i kigali

alpha Kuya 8-06-2017 saa 18:19'

we move from win towards win .l m telling you dear Rdains, it’s our time to show Africa that we can " Rwanda is untouchable in all domaines ,especially soccer.

Maggi Kuya 26-04-2017 saa 14:04'

Umwanda wo ugaragara hose muri BAngui ni umuco waho. Iyi stade yitwa "STADE DE VINGT MILLE PLACES" ntabwo yitwa BARTHELEMY BOGANDA.

elie ntegeyimana Kuya 26-04-2017 saa 07:44'

uwanditse iyinkuru ibyoyavuze nukuri ubunihondi ntacyoyabeshye nikobimeze

musesenguzi Kuya 25-04-2017 saa 18:22'

wakoze inkuru isobanutse.

Elyse Kuya 25-04-2017 saa 16:33'

ahaaaa konumva ari denger


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)