RUHAGOYACU.com

Tambwe yongeye amasezerano muri Yanga

Umukinnyi w’umurundi Amiss Tambwe yongereye amasezerano mu ikipe ya Yanga Africans amazemo imyaka 2, yanga kuba yakwerekeza mu barabu, no mu yandi makipe yamwifuzaga muri Tanzania.

Uyu Rutahizamu w’umurundi yageze muri Tanzania avuye mu Burundi nyuma ya CECAFA Kagame Cup ya 2013 yari amaze kwegukana muri Sudan, Vital’o itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

JPEG - 234.7 kb
Tambwe yageze muri Tanzania aguzwe na Simba
JPEG - 95.9 kb
Yasinye amasezerano y’imyaka 2

Uyu mugabo wabanje gukinira ikipe ya Simba SC, yaje kwerekeza mu ikipe ya Yanga Africans muri 2015, akaba umwe mu bagiriye akamaro cyane iyi kipe yegukana shampiyona 2, igikombe cy’igihugu, anageza Yanga mu matsinda ya Confederation Cup.

Iyi kipe ya Yanga byavugwaga ko ifite ibibazo by’ubukene, burayiviramo no gutakaza abakinnyi benshi, ariko muri iyi minsi iri kubongerera amasezerano umwe ku wundi.

Rutahizamu Donald Ngoma ukomoka muri Zimbabwe aherutse kongererwa amasezerano, ikipe ya Polokwane yo muri Africa y’Epfo yamushakaga iramubura.

JPEG - 106.2 kb
Umuryango wa Niyonzima usanzwe ari inshuti n’umuryango wa Tambwe

Ubu iyi kipe icyo iri kurwana na cyo akaba ari ugushaka uko yakongera kugarura Niyonzima iherutse kwandika ko imushimiye, bamaze kunaniramwa.

JPEG - 166.9 kb
Nyuma ya Tambwe na Ngoma, Yanga irifuza kugumana Msuva na Niyonzima

Tambwe Amiss yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru