RUHAGOYACU.com

Perezida Magufuri yohereje ubutumwa bw’akababaro yatewe n’urupfu rw’umufana wa Yanga

Perezida John Pombe Magufuri wa Tanzania yagaragaje akababaro atewe n’urupfu rwa Ali Mohamed bakundaga kwita Ali Yanga, Umufana wa Yanga Africans wahitanywe n’impanuka y’imodoka.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, Perezida Magufuri yoherereje ubutumwa bw’akababaro Umuryango wa Ali Yanga, Abayoboke b’Ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi), Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans ndetse n’abandi bakunda umupira w’amaguru muri rusange.

Ali Yanga yapfuye kuwa 20 Kamena azize impanuka y’imodoka yakoreye ahitwa Chipogoro, mu Karere ka Mpwapwa ho mu Ntara ya Dodoma.

Ali Yanga yabaga ameze nk'aho umutima wenda guhagarara iyo Yanga yabaga irimo yotswa igitutuAli Yanga yabaga ameze nk’aho umutima wenda guhagarara iyo Yanga yabaga irimo yotswa igitutu

Perezida Magufuri yagaragaje ko atazibagirwa uburyo Ali Yanga yakundaga igihugu akabigaragaza haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, ndetse n’uburyo yakundaga imikino by’umwihariko.

Perezida Magufuri yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Ali Yanga. Nari kumwe na we mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya 2015, aho yagize uruhare runini mu gushishikariza abanyagihugu gushyigikira ishyaka ryanjye CCM, anabifatanya no kuyobora abandi bafana mu gushyigikira Yanga ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tanzania kandi atananirwa. Yari umuhanga mu bufana bwe.”

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuri ntazibagirwa akamaro ka Ali Yanga muri CCMPerezida wa Tanzania, John Pombe Magufuri ntazibagirwa akamaro ka Ali Yanga muri CCM

Yakomeje agira ati “Nihanganishije cyane umuryango we, abayobozi b’ikipe ya Yanga, abakunda imikino bose, abarwanashyaka ba CCM n’abandi mwese mwababajwe n’urupfu rwa Ali Yanga, nkanamusabira ku Mana ngo Roho ye iruhukire mu mahoro. Amina.”

Ally Yanga umufana ukomeye w’ikipe ya Yanga Africans wari uzwi cyane i Dar Es Salaam n’ahandi hose ikipe ye yajyaga gukina, yaba mu gihugu cyangwa hanze , ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans, bwemeje ko yamaze kwitaba Imana.

Imodoka Ali Yanga yarashwanyaguritse ku buryo kuyirokoka byari kuba ari igitangazaImodoka Ali Yanga yarashwanyaguritse ku buryo kuyirokoka byari kuba ari igitangaza

Nk'uko Yanga Africans itazamwibagirwa, Ali Yanga ntazava mu mitwe y'abakeba bayo kubera ukuntu yabazengerezagaNk’uko Yanga Africans itazamwibagirwa, Ali Yanga ntazava mu mitwe y’abakeba bayo kubera ukuntu yabazengerezaga

Itangazo rigenewe AbanyamakuruItangazo rigenewe Abanyamakuru

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru