RUHAGOYACU.com

TP Mazembe yafatiwe ibihano nyuma yo kwegukana CAF Confederation Cup

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano Supersports United na TP Mazembe nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup) aya makipe yombi yakinnye maze iyo kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikegukana igikombe.

Nk’uko CAF ibitanga ku rubuga rwayo rwa internet, umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup wakurikiwe n’imvururu zatumye zoroheje ariko zatumye abafana binjira ku bwatsi bw’ikibuga, ibi bikaba bibujijwe.

TP Mazembe yihagazeho inganyiriza muri Afurika y'epfo, yari yatsinze umukino ubanzaTP Mazembe yihagazeho inganyiriza muri Afurika y’epfo, yari yatsinze umukino ubanza

Ayo makosa yo kuba abafana ku mpande zombi barinjiye mu kibuga byatumye CAF ica Supersports United ihazabu y’amadolari ya Amerika 15.000, inayihanangiriza iyibwira ko amakosa nk’ayo aramutse asubiriye ishobora gufatirwa ibindi bihano ikaba yajya ikina nta mufana n’umwe uri ku kibuga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 83 n’iy’151 z’amategako agenga imyitwarire.

TP Mazembe yegukanye icyo gikombe cya CAF Confederation Cup yo yaciwe ihazabu y’amadolari ya Amerika 5.000 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 82 n’iya 83 z’amategeko agenga imyitwarire.

Uyu mukino watumye aya makipe yombi afatirwa ibihano, ari na wo watumye TP Mazembe yegukana igikombe cya CAF Confederation wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo, urangira iyo kipe yo muri RDC inganyije 0-0 na Supersports United yo muri Afurika y’epfo, mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari ibitego 2-1.

Abafana ba TP Mazembe bahise biroha mu kibuga umukino urangiyeAbafana ba TP Mazembe bahise biroha mu kibuga umukino urangiye

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru