RUHAGOYACU.com

Tuyisenge Jacques yongeye gutsinda ibitego 2 afasha Gor Mahia kwegera igikombe

Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques akomeje kwitwara neza muri shampiyna yo mu gihugu cya Kenya, aho kuri uyu wa kane yongeye gutsinda ibitego 2 afasha Gor Mahia gukomeza kwegera igikombe cya shampiyona.

Jacques Tuyisenge wari watsinze ibitego 2 ku wa gatandatu ubwo Gor Mahia yanyagiraga ikipe ya Nzoia ibitego 4-0, yongeye kwitwara neza ubwo bahuraga na Chemelil Sugar FC ibitego 3-0.

Uyu Rutahizamu w’umunyarwanda yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere cy’umukino, mbere gato y’uko Keneth Muguna aza gutsinda igitego cya 3 mu gice cya 2, bifasha Gor Mahia kugeza amanota 50. Kuri ubu Gor Mahia irarusha ikipe ya 2 ya SOFAPAKA amanota 9.

Dylan Kerr umutoza mushya wa Gor Mahia, mu mikino 7 amaze gutoza iyi kipe kuva Marcelo yagenda, nta mukino n’umwe aratakaza, aho amaze gutsinda imikino 7 akanganya umukino umwe wonyine.

JPEG - 45.5 kb
Umutoza wa Gor Mahia Kerr, ntaratsindwa umukino n’umwe kuva yaza muri iyi kipe

Iyi kipe ya Gor Mahia itari ifite umukinnyi Karim Nizigiymana wavunitse, yokeje igitutu Chemelil kuva ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma.

Tuyisenge Jacques yagarutse mu ruhando rw’abashobora kwegukana igihembo cy’abatsinze ibitego byinshi, aho kuri ubu yagejeje ibitego 9.

Shampiyona yo muri Kenya igeze ku munsi wa 24, gusa Gor Mahia iracyafite umukino umwe w’ikirarane, iramutse iwutsinze yaba isabwa indi mikino 2 gusa, igatwara igikombe cya shampiyona.

JPEG - 94.3 kb
Kagere Meddie na Innocent Wanfula bishimira igitego cya Tuyisenge ku mupira yari amaze guhabwa na Meddie

Abakinnyi 3 b’abanyarwanda (Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques na Tuyisenge Jacques) bagaragaye mu kibuga bose.

Abakinnyi GorMahia yakoresheje:

1. Frederick Onyango, 14. Innocent Wafula (John Ndirangu), 4. Wellington Ochieng, 5. Musa Mohammed, 12. Joash Onyango, 7. Jean Baptiste ( Philemon Otieno), 2. Godfrey Walusimbi, 10. Kenneth Muguna, 22. Meddie Kagere, 25. George Odhiambo, 9. Jacques Tuyisenge ( Francis Kahata).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. celestin

    Kuya 14-09-2017 saa 18:48'

    nakomerezaho gs n amavub akeneye ibitego bye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru