RUHAGOYACU.com

Uburiganya mu matora ya CAF ? Issa Hayatou arashaka kugaruka ku buyobozi!

Uwahoze ayobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF; Umunya-Cameroun Issa Hayatou arashaka kwitabaza inzego za FIFA nyuma yo gutangaza ko atemeranywa n’uburyo amatora ya CAF yabayemo.

Aya matora y’umuyobozi mushya wa CAF yabaye tariki ya 16 Werurwe uyu mwaka mu gihugu cya Ethiopia, yarangiye Ahmad Ahmad atsinze Issa Hayatou wari umaze imyaka hafi 30 kuri uyu mwanya.

Abahoze ari inkoramutima za Issa Hayatou wavuye ku buyobozi bwa CAF barashaka kwitabaza inzego za FIFA kugira ngo uyu mugabo ukomoka muri Cameroun asubire kuri uyu mwanya, aho bivugwa ko amatora yabayemo uburiganya no kugura amajwi ku ruhande rwa Ahmad Ahmad waje kuba umuyobozi mushya wa CAF.

Uruhande rwa Issa Hayatou rushinja perezida wa FIFA; Gianni Infantino kugira uruhare runini mu migendekere y’amatora yatsinzwe na Ahmad Ahmad, ubwo yitabiraga isabukuru y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia; Philip Chinyangwa mu gihe ngo uyu mugabo atari ashyigikiye na gato Issa Hayatou.

Perezida wa FIFA; Infantino ni umwe mu baje gushimira Ahmad Ahmad Perezida wa FIFA; Infantino ni umwe mu baje gushimira Ahmad Ahmad

Bamwe mu bari hafi ya Issa Hayatou bakaba batangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza ko bagiye gutanga ikirego cy’uko guverinoma ya Misiri yatanze amafaranga ku bagombaga gutora kugira ngo Issa Hayatou ave ku buyobozi bwa CAF.

Aba, ngo biteguye kubwira komite ishinzwe gukurikirana ibirego bitandukanye no gukora iperereza muri FIFA ko guverinoma ya Misiri yifashishije visi perezida wa CAF; Kwesi Nyantakyi ngo abafashe gushaka abazatora, n’ubwo batagaragaza ibimenyetso kuri ibi bashinja ubuyobozi bwo muri iki gihugu.

Kwesi Nyantakyi uyobora ishyirahamwe rya ruhago muri Ghana, bivugwa ko yakoreshewe n'abanya-Misiri mu guhirika ingoma ya HayatouKwesi Nyantakyi uyobora ishyirahamwe rya ruhago muri Ghana, bivugwa ko yakoreshewe n’abanya-Misiri mu guhirika ingoma ya Hayatou

Undi na we ushyirwa mu majwi ni visi perezida wa kabiri mushya; Constant Omari na we ushinjwa kugira uruhare muri aya matora yabayemo uburiganya nk’uko bivugwa n’uruhande rwa Hayatou, aho na we ashobora kugezwa muri aka kanama ka FIFA gashinzwe gukora iperereza.

Inkomoko y’umubano mubi hagati ya guverinoma ya Misiri na Hayatou ngo ni uko uyu musaza w’imyaka 71 yatanze mu ibanga isoko kuri sosiyete y’abafaransa; Lagardere, mu gihe cy’imyaka 12 yose.

Issa Hayatou watsinzwe na Ahmad Ahmad ku majwi 34 kuri 20 muri Werurwe uyu mwaka, yabaye umuyobozi wa CAF kuva mu 1988 ndetse yigeze kuyobora FIFA by’agateganyo nyuma y’ihagarikwa rya Joseph Blatter.

Issa Hayatou yigeze kungiriza no gusigariraho Blatter ku buyobOzi bwa FIFAIssa Hayatou yigeze kungiriza no gusigariraho Blatter ku buyobOzi bwa FIFA

Bivugwa ko uyu musaza adacana uwaka n’umuyobozi wa FIFA; Gianni Infantino kuko ubwo yiyamamarizaga kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Hayatou yari ashyigikiye uwo bari bahanganye; Sheikh Salaman bin Ebrahim al-Khalifa

Nyuma y’amataro y’umuyobozi wa CAF; Danny Jordan (Afurika y’Epfo), Amaju Pinnick (Nigeria), Isha Johansen (Sierra Leone), Suleiman Waberi (Djibouti), Frans Mbidi (Namibia) na Fouzi Lekjaa (Morocco) bose bari ku ruhande rwa Ahmad bakaba barashyizwe muri komite nshingwabikorwa ya CAF mu gihe Suketu Patel (Seychelles) wari visi perezida wa CAF na Magdi Shams El Din (Sudan) bahisemo kuva mu myanya yabo muri iyi komite ya CAF.

Abandi bari ku ruhande rwa Hayatou batawe hanze ni: Mohammed Raouraoua (Algeria), Anjorin Moucharafou (Benin) na Adoum Djibrine (Chad) ndetse na Leodegar Tenga (Tanzania) watsinzwe na Kwesi Nyantakyi (Ghana) ku mwanya wo guhagararira ibihugu bivuga icyongereza mu kanama ka FIFA.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 18-05-2017 saa 11:55'

    Ubundi imyaka afite abona ariyo kuyobora monde ya ruhago ,nagende n’abatoza bangana bari kwigaragaza nka ba Wenger !!!!!

  2. Mbonimpa

    Kuya 16-05-2017 saa 13:15'

    Dogoli nawe yarashyigikiye Hayatou bishobora kutugiraho ingaruka ntitwakire CAN 2025 nkuko twabirotaga.

  3. Musesenguzi

    Kuya 16-05-2017 saa 01:44'

    Nimwemere ko mwatsinzwe mureke kudurumbanya umupira w’amaguru Ku isi kuko ibyo mwatekinitse namwe si bike.
    Niba yarabarushije imbaraga mu gutenikika, mutegereze manda utaha!!
    Ikibazo ni uko bamwe muri mwe muzaba mwaravuyeho, mutakiyobora mubihugu byanyu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru