RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Udushya: Rooney yashimwe, Wenger agenerwa ubutumwa, Jacques abona ibitangaza mu mukino wa Everton na Gor Mahia
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Everton ishoboye gukura amanota atatu yose mu mukino wayihurizagamo na Gor Mahia kuri Uwanja wa Taifa, stade nkuru y’igihugu cyA Tanzania.

Gor Mahia yo muri Kenya ikaba yarabashije gutsindira gukina uyu mukino, nyuma yo kwegukana irushanwa ryateguwe na Sport Pesa, isanzwe itera inkunga Everton yo mu Bwongereza rikitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu karere ukuyemo ayo mu Rwanda yabuze ku munota wanyuma.

Rooney yakomereje aho yari yarasoreje muri EvertonRooney yakomereje aho yari yarasoreje muri Everton
Rooney yatsinze igitego cyiza ku mukino we wa mbere nyuma yo kugaruka muri EvertonRooney yatsinze igitego cyiza ku mukino we wa mbere nyuma yo kugaruka muri Everton

Wayne Rooney rutahizamu mushya wa Everton ni we wafunguye amazamu ku munota wa 35, ni ku mupira yatereye kure maze yongera kubonera inshundura iyi kipe yo mu bwana bwe. Aha ariko, umunyarwanda Jacques Tuyisenge wari wagiriwe icyizere cyo gutangira uyu mukino, yaje kwishyura iki gitego nyuma y’iminota ibiri, maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Everton yarushije bikabije ikipe ya Gor Mahia ndetse iyo bitaba umunyezamu w’umusimbura Odhiambo Fredrick byari bube ibindi kuri iyi kipe yo muri Kenya. Uyu munyezamu yashoboye gukuramo imipira myinshi, gusa aza kunanirwa uwa Kieran Dowell waterewe kure ku munota wa 72 ukavamo igitego cya kabiri. 1-2, ni ko umukino washojwe.

Dore tumwe mu dushya twagiye tugaragara muri uyu mukino mbonekarimwe mu karere

Abanyamakuru kwinjira byabaye ingume

Abanyamakuru bo muri Tanzania agahinda kari kose..(Foto Ruhagoyacu)Abanyamakuru bo muri Tanzania agahinda kari kose..(Foto Ruhagoyacu)

Kwinjira muri uyu mukinO uri umunyamakuru ni cyo kintu cyari kigoye cyane dore ko ahanini wateguriwe muri Kenya, ukabera muri Tanzania. Ubwange, byansabye gutegereza amasaha atatu ngo mbashe kwemererwa kujya gukurikirana uyu mukino wari wahuruje imbaga y’abakunzi ba ruhago.

Sinatunguwe, Dar es Salaam si Kigali nyine, gusa abanyamakuru bagenzi bange ba hano bo bariraga ayo kwarika. Aba ngo kuva saaa moya zo muri iki gitondo bari babwiwe ko bari buhabwe ibituma binjira(badges) gusa baza kwemererwa umukino ubura iminota 30 ngo utangire- Experience!!

Wayne Rooney yakiriwe nk’uko byari byitezwe i Dar es Salaam

Rooney yari yabaye Rooney Dar...Rooney yari yabaye Rooney Dar...
Bati ikaze muri Tanzania..Bati ikaze muri Tanzania..
Abafana bagezeho babwira Rooney ko bamwifuza muri Wekundu wa Usimbaji... Simba ya HarunaAbafana bagezeho babwira Rooney ko bamwifuza muri Wekundu wa Usimbaji... Simba ya Haruna
Bati warakoze ibyo wakoreye Man United..Bati warakoze ibyo wakoreye Man United..
Abandi bati warakoze kudutsindira Wenger!Abandi bati warakoze kudutsindira Wenger!
Abana baza imbere y'abakinnyi na bo bashakaga Rooney(Foto Ruhagoyacu)Abana baza imbere y’abakinnyi na bo bashakaga Rooney(Foto Ruhagoyacu)
Makenzi na we ati simutangwaMakenzi na we ati simutangwa
Ikaze muri Tanzania..(Foto Ruhagoyacu)Ikaze muri Tanzania..(Foto Ruhagoyacu)

No 10 wa Everton, ni ryo zina ryasomwe bwanyuma muri 22 yagombaga gutangira mu kibuga. Ubwo Wayne Rooney yavugwaga, stade yose yahagurutse imuha amashyi, nange mboneraho umwanya wo kuyizenguruka ndeba ibyapa bari bamuzaniye.

Umufana yinjiye mu kibuga… ahobera Rooney… ahabwa imbabazi na Minisitiri

Umufana ahobera Rooney(Foto Getty Images)Umufana ahobera Rooney(Foto Getty Images)

Ku munota wa 30 w’umukino umufana yaje guturuka ahatazwi agera mu kibuga. Mu myenda ya Manchester United yaje gushobora guhobera Rooney. Bidatinze ariko yaje kujyanwa shishi itabona na Police ahabwa amashyi na stade yose.

Umufana bamutwaye shishi itabona..Umufana bamutwaye shishi itabona..
Umwe mu banyacyubahiro ni we wasabiye imbabazi umufana winjiye mu kibugaUmwe mu banyacyubahiro ni we wasabiye imbabazi umufana winjiye mu kibuga

Icyiza aha, stade yaje kongera guhaguruka nyuma y’uko umwe mu bayobozi bari kuri stade atangarije ko uwo mufana bamurekura akagenda amahoro maze MC akabivuga bose babyumva(abumva igiswahili ariko da).

Arsene Wenger yagenewe ubutumwa

Yewe Wenger we...Yewe Wenger we...

Birumvikana Arsenal ntabwo yari yakinnye uyu munsi. Yewega ntanubwo Arsene Wenger yigeze atoza Rooney wari wahuruje imbaga, gusa aha, umwe mu bafana bari baje ku kibuga yaje yitwaje icyapa cyanditseho ngo Arsene Wenger, yego (izina ry’) ikipe (r)iruta ibikombe gusa gutwara ibikombe bituma ikipe ikomera kurushaho. Twebwe abafana(Ba Arsenal) turasekwa cyane…

Jacques Tuyisenge nanubu ntariyumvisha ko yatsinze Everton

Jacques Tuyisenge ntiyabyumvagaJacques Tuyisenge ntiyabyumvaga
Uyu musore yahise ashimirwa na bagenzi be nyuma yo kwishyurira Gor MahiaUyu musore yahise ashimirwa na bagenzi be nyuma yo kwishyurira Gor Mahia
... Barimo Meddie Kagere... Barimo Meddie Kagere

Nyuma y’umukino nitindijeho gato ngo mbanze mvugane n’abasore b’abanyarwanda bawugaragayemo. Meddi Kagere yancitse, nsigarana na Migi na Jacques. Ubwo twaganiraga na Jacques Tuyisenge yavuze ko ibyamubayeho aibifata nk’ibitangaza.

Ntabwo mbyumva, kereka umuntu uri kundeba ni we wamenya uko meze kuri ubu. Kuba natsinze ikipe ibi bitego ni ibitangaza cyane simbyiyumvisha na gato. mbega birarenze

Aba bafana na bo bari bafite ubutumwa budasanzwe…

Ngo bifuza kubohora Palestine bacishije muri Gor Mahia bafana!(Foto Ruhagoyacu)Ngo bifuza kubohora Palestine bacishije muri Gor Mahia bafana!(Foto Ruhagoyacu)

Andi mafoto yo kuri uyu wa kane i Dar Es Salaam

Gor Mahia yabanje mu kibugaGor Mahia yabanje mu kibuga
Migi yisekeraga nyuma yo kubanza ku gatebe k'abasimburaMigi yisekeraga nyuma yo kubanza ku gatebe k’abasimbura
Jacques ntiyabanje koroherwa na ToffeesJacques ntiyabanje koroherwa na Toffees
Gor Mahia yari yakoze ku bafana bayoGor Mahia yari yakoze ku bafana bayo
Umunyezamu Mateusz yahawe umwanya wo kwigaragaza na we.Umunyezamu Mateusz yahawe umwanya wo kwigaragaza na we.
Umukino wakinwaga rero iminota 40 gusa...Umukino wakinwaga rero iminota 40 gusa...
Abafana ba Gor bashimagizaga Tuyisenge (Foto Ruhagoyacu)Abafana ba Gor bashimagizaga Tuyisenge (Foto Ruhagoyacu)
Migi yabanje ku ntebe (Foto Ruhagoyacu)Migi yabanje ku ntebe (Foto Ruhagoyacu)
Rooney na Schneiderlin bakinanaga muri United bishyushya mbere y'umukino (Foto Ruhagoyacu)Rooney na Schneiderlin bakinanaga muri United bishyushya mbere y’umukino (Foto Ruhagoyacu)
Meddie Kagere agera ku kibugaMeddie Kagere agera ku kibuga
Migi na we yaje muri ubwo buryo...Migi na we yaje muri ubwo buryo...
Bus yazanye EvertonBus yazanye Everton
Abafana ba Everton na bo bari benshi(Foto Ruhagoyacu)Abafana ba Everton na bo bari benshi(Foto Ruhagoyacu)
Aba Massai na bo basusurukije abashyitsi(Foto Ruhagoyacu)Aba Massai na bo basusurukije abashyitsi(Foto Ruhagoyacu)

Everton yabanje mu kibuga(Foto Ruhagoyacu)Everton yabanje mu kibuga(Foto Ruhagoyacu)
Ronald Koaman utoza Everton ari muri Afurika!Ronald Koaman utoza Everton ari muri Afurika!
Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Makenzi bose babanje mu kibugaMeddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Makenzi bose babanje mu kibuga
Everton yashimiye TanzaniaEverton yashimiye Tanzania

rayonnette Kuya 14-07-2017 saa 10:14'

mwakoze cyane kuhatubera muri Indashyikirwa PE!

Habi-yakare Kuya 14-07-2017 saa 08:44'

Mwakoze cyane Ruhagoyacu nawe Dukuze

Thierry Kuya 14-07-2017 saa 07:46'

Felicitation Jado Dukuze.
This is a special coverage and a milestone in your carreer.

Keep it up.

CHRIS Kuya 14-07-2017 saa 05:46'

Ndashimira RUHAGOYACU ku makuru meza n’umuhate mwagize wo kutugezaho aya makuru. Mwahagarariye u Rwanda neza kandi mukomereze aho.

FAUSTIN NSANZIMANA Kuya 13-07-2017 saa 22:14'

Ni uburyohe gusa. mbega ruhago yacu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)