RUHAGOYACU.com

Uganda Cranes iteye intambwe ikomeye yerekeza mu gikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda Misiri

Ikipe y’igihugu ya Uganda ikomeje agahigo gakomeye ko kudatsindirwa mu rugo, nyuma yo kwisasira ikipe ya Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 i Kampala, mu mukino w’umunsi wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Uyu mukino wabereye Namboole wari ukomeye cyane ukaba wanitabirwe n’abafana batari bacye n’ubwo igiciro cyari cyazamuwe cyane, dore ko itike ya macye yari Frw 7000 by’amanyarwanda.

Emmanuel Okwi ukinana na Niyonzima mu gihugu cya Tanzania ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. Ni igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota 5 amakipe avuye kuruhuka.

Ku mupira wahinduwe uvuye ibumoso kwa Joseph Ochaya waje gukozwaho umutwe mu rubuga rw’amahina, uhura na Emma Okwi wacenze myugariro Fathy, ahita atera ishoti rikomeye, Essam El Hadry ajya gutoragura umupira mu rushundura.

Uyu mukino ujya gutangira abari buzuye Namboole nabi bicaye imbree ya za televiziyo zabo, bashakaga kureba uko umusore wa Liverpool Mohamed Salah aza kwitwara imbere ya Uganda.

Ntibyabatwaye umwanya munini kuko ku munota wa 1 gusa umusifuzi ukomoka muri Mauritania wari uyoboye uyu mukino, yahaye ikarita y’umuhondo Isaac Isinde kubera gutega Salah.

Haciye iminota micye cyane Faouk Miya yagonganye nabo n’umusore wa Misiri amara umwanya aryamye hasi, ariko aza guhaguruka akomea umukino.

Igice cya mbere cyaranzwe na Uganda yakiniraga cyane hagati mu kibuga, igacishamo igatanga imipira miremire yakirwaga na Emma Okwi.

Uyu rutahizamu wa Simba SC yahaye akazi gakomeye Essam EL Hadry, kuko amashoti 2 akomeye yamuteye mu gice cya mbere, yasabye uyu muzamu w’imyaka 44 kwiyandayanga akajya ashyira umupira muri koruneli.

Igice cya 2 gitangiye abanyamisiri baje bakinira inyuma, Uganda iza kubona koruneli 3 zikurikiranye, maze ahagana ku munota wa 51, Emmanuel Okwi abaca mu rihumye, abatsinda igitego cyiza cyane.

Uganda yasubiye inyuma, itangira gucungana na contre attaque, ariko Misiri nayo ibasatira bigaragara, umutoza Cuper Hector akomeza gushyiramo abakinnyi basatira.

Iminota 90 y’umukino n’iminota 7 bongeyeho yarangiye nta gihindutse, Uganda itwara amanota yari ikeneye cyane.

Uyu mukino wari ufite kinini uvuze cyane kuko iyo Misiri iwutsinda yari kuba iteye intambwe ikomeye ibaganisha mu Burusiya, dore ko yari kuba irusha Uganda ya 2 amanota 5.

Aya makipe ari mu itsinda rya 5 azongera ahure ku wa 3 w’icyumweru gitaha. Uganda iri mbere n’amanota 7 mu mikino 3, irusha Misiri ya 2 inota. Ghana izakina na Congo Brazza ku munsi w’ejo, ikaba iza ku mwanya wa 3 n’inota 1, naho a b’i Brazzaville bakaba batarabasha kubona inota na 1.

JPEG - 270.3 kb
Abatoza Sekajya (Hagati), Basena na Kajuba yasanze aha, bari kuziba icyuho cya Micho neza

Ibrahim Sekajya, Moses Basena na Fred Kajuba bakaba batsinze umukino wabo wa mbere ukomeye cyane, nyuma yo gusezera kwa Milutin Micho.

Abakinnyi 11 ba Uganda babanje mu kibuga: Dennis Onyango (C), Nico Wakiro Wadada, Godfrey ‘Jajja Walu’ Walusimbi, Isaac Isinde, Murushid Jjuuko, Khalid Aucho, Emmanuel Arnold Okwi, Hassan Wasswa Mawanda, Faruku Miya, Derrick Nsibambi, Joseph Benson Ochaya

Abakinnyi 11 ba Misiri babanje mu kibuga: Essam El Hadry (C), Fathy, Hegazi, Ramy Rabea, Shafy, Tarek Harmed, Muhammed ElNeny, Hassan ‘Trezegeut’ Mohamoud, Abdalla, Muhamed Salah, Kahraba.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru