RUHAGOYACU.com

Uganda idafite batatu mu bakinnye umukino ubanza n’Amavubi yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Uganda Cranes yahagurutse i Kampala yerekeza i Kigali, aho igiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018, aho iyo kipe yahagurutse idafite abakinnyi batatu bari mu bakinnye umukino ubanza wabereye i Kitende.

Uganda Cranes yahagurutse i Entebbe ku gicamunsi cy’uyu wa kane, ntirimo abakinnyi batatu, Savio Kabugo wagiye mu igeragezwa muri Afurika y’epfo, Rashid Toha urwaye Tifoyide ndetse na Shaban Mohammed, Umutoza Simon Sserunkuuma, Moses Basena akaba yahise abasimbuza Timothy Awany na Martin Kiiza.

Uganda Cranes yahagurutse i Entebbe nyuma gato ya saa sita z'amanywaUganda Cranes yahagurutse i Entebbe nyuma gato ya saa sita z’amanywa

Uganda izaba ikina n’u Rwanda mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama, Amavubi naramuka atabashije kwishyura ibitego bitatu yatsindiwe i Kitende mu mukino ubanza, Uganda Cranes ikazahita ibona itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Abakinnyi Uganda yazanye i Kigali:

Abanyezamu: Benjamin Ochan, Ismael Watenga
Abakina inyuma ibumoso: Isaac Muleme
Ukina iburyo: Nico Wakiro Wadada (C)
Abugarira inyuma hagati: Bernard Muwanga, Timothy Awany, Paul Musamali.
Abakina hagati: Moses Waiswa, Muzamir Mutyaba, Tom Masiko, Deus Bukenya, Shafic Kagimu, Milton Karisa, Martin Kizza, Simon Serunkuma, Erisa Ssekisambu, Martin Kizza.
Abataha izamu: Paul Mucureezi, Derrick Nsibambi.

Abatoza: Moses Basena, Fred Kajoba

Uganda Cranes yiganjemo abakinnyi bakiri bato cyane Uganda Cranes yiganjemo abakinnyi bakiri bato cyane

Uganda Cranes yinjira mu kibuga cy'indege cya EntebbeUganda Cranes yinjira mu kibuga cy’indege cya Entebbe

Imyitozo ya nyuma bayikoreye mu kibuga cy'ibyatsi byinshiImyitozo ya nyuma bayikoreye mu kibuga cy’ibyatsi byinshi

Uganda Cranes yakoze imyitozo ya nyuma i Kampala mbere yo guhaguruka iza i KigaliUganda Cranes yakoze imyitozo ya nyuma i Kampala mbere yo guhaguruka iza i Kigali

Umutoza Moses Basena yiteguye gutsindira Amavubi n'i KigaliUmutoza Moses Basena yiteguye gutsindira Amavubi n’i Kigali

Umunyezamu Isamel Watenga utarabonye akazi kenshi mu mukino ubanza yitezweho byinshi mu wo kwishyuraUmunyezamu Isamel Watenga utarabonye akazi kenshi mu mukino ubanza yitezweho byinshi mu wo kwishyura

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aboubakar

    Kuya 17-08-2017 saa 21:36'

    TURABIZI UGANDA IRAKOMEYE IZATUGORA KUKO BO BAZI GUTEGURA.NIDUTSINDWA TUZABIBAZA FERWAFA
    NIBO BATWICIYE UMUPIRA.GUSA NDASHIMIRA ABAYOBOZI BABANJIRIJE DEGAULLE KUKO ICYO GIHE AMAVUBI YADUHAGA IBYISHIMO MWIBUKE DUKUBITA UGANDA,GHANA NIBINDI BIHANGANGE.KU NGOMA YA BA AFANDE SIZA KAYIZARI NA BANDI BAKURIKIYEHO AMAVUBI YACU YARATSINDAGA TUKISHIMA.

  2. Jados

    Kuya 17-08-2017 saa 16:10'

    Nonese Nibaze Baduhemukire Bitahire,ariko Ubuyobozi Bukwiye kugira Icyo Bukora, Nonese Tuzaguma Gutya koko?Nibashake Aho Ikibazo Kiri?Babigire Vuba Turarambiwe Kbs.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru