RUHAGOYACU.com

Uganda na Misiri mu mukino w’ishiraniro w’itike y’igikombe cy’isi

Kuri uyu wa kane hari umukino w’ishiraniro hagati y’abaturany mu majyaruguru (Uganda Cranes) baraza kwakira abanyamisiri bakomoka mu mujyaruguru w’Africa (Les Pharaons), mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018.

Iyi mikino izabera mu Burusiya umwaka utaha. Aya makipe yombi aherereye mu itsinda rya 5, arahatanira bikomeye umwe mu myanya 5 yo kuzahagararira Africa mu gikombe cy’isi.

Abagande ntibarakina na rimwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, mu gihe abanyamisiri nabo bamaze imyaka 27 yose batabasha kubona tike ibajyana mu mikino ya nyuma.

Hari umwuka mwiza mu ikipe y’Ubugande ni ubwo yatakaje umutoza mukuru Milutin Micho wari wafashije iyi misambi kubona amanota 4 mu mikino 2 yabaye mbere.
Uganda Cranes iri ku mwanya wa 2 muri iri tsinda inyuma ya Misiri ya Salah barahura kuri uyu wa kane, n’amanota 6.

Uganda iramutse itsinze Misiri yahita iyijya imbere iyirusha inota 1, mu gihe haba hasigaye amanota 9 yo guhanganira.

Umutoza Moses Basena wakoreye mu ngata Milutin Micho, yabashije gusezerera Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’imikino ya CHAN muri uku kwezi kwa 8, gusa ihurizo afite kuri Namboole Stadium kuri uyu wa kane, ririmo inzitane kurusha iryo yatsinze bimugoye hagati muri Kanama.

“ Dufite akazi katoroshye kuri uyu wa kane ndetse no ku wa 3 w’icyumweru gitaha,” Moses Basena.” Dukeneye kwitonda kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.”

“ Twari tumaze iminsi twitwara neza mu bugarira izamu, ariko ubwo twari i Kigali twinjijwe ibitego ku mipira y’imiterekano, ikintu tumaze iminsi dukosora muri iyi minsi. Tugomba kandi gushaka uko tubyazamo umusaruro amahirwe tubona.”
Ikipe y’igihugu ya Misiri yakunze kugora cyane ikipe ya Uganda mu minsi ishize, gusa Hector Cuper utoza aba banyamisiri akavuga ko bibasaba kwitonda niba bashaka umusaruro mwiza.

“ Uganda ifite umutoza mushya muri iyi minsi, birashoboka ko hari byinshi yahinduye. Yego tuzi byinshi kuri Uganda, niyo mpanvu tugomba kuba twiteguye impinduka zose zaba mu mukino.” Cuper , utoza Uganda Cranes.

“ Uko Tuzi byinshi ku ikipe ya Uganda, ni nako nabo bazi byinshi ku ikipe yacu.”
Uganda mu mikino 17 yahuyemo na Misiri mbere, yabashije kubatsinda mu mukino 1 wonyine. Imisambi yatsinze Misiri ibitego 5-1 mu w’i 1965.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru