RUHAGOYACU.com

Uganda yatsinzwe na Madagascar mbere yo gucakirana na Ghana yugarijwe n’imvune

Ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinzwe n’ikipe ya Madagascar ibitego 2-1 kuri uyu wa gatatu, mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya KCCA giherereye Lugogo iminsi 2 mbere yo gucakirana na Ghana.

Uyu mukino wa gicuti wo kwitegura umukino ukomeye Abagande bagomba guhuramo na Ghana, wasize ubwoba mu bakunzi b’iyi Misambi kuko byagaragaye ko kureba mu izamu ari ihurizo rikomeye ku ikipe ya Uganda.

Mutyaba Muzamiru yafunguye amazamu ku munota wa 29, ariko umusore witwa Rio Carlous Anorianaicino aza gutsinda ibitego 2 ku ruhande rw’ikipe ya Madagascar.

" Dukeneye gukora ibishoboka byose tugakemura ikibazo cy’abataha izamu. Twaremye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, ariko ntitwabukoresha. Ni ngombwa ko ayo makosa atagomba kongera gusubira," Moses Basena umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda.

Abakinnyi ba Uganda babanje mu kibugaAbakinnyi ba Uganda babanje mu kibuga

Uganda iri mu itsinda rya 5, mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Ifite amahirwe yo kuba yazakina igikombe cy’isi iramutse itsinze ikipe ya Ghana kuri uyu wa gatandatu, mu mukino ukomeye urabera Namboole.

Iyi Misambi ya Uganda irarushwa amanota 2 n’ikipe ya Misiri, ifite umukino na Congo Brazzaville kuri uyu wa gatandatu.

Abakinnyi ba Madagascar bari mu kibugaAbakinnyi ba Madagascar bari mu kibuga

Ghana igomba guhura na Uganda ikomeje imyitozo mu gihugu cya Kenya, ikaba ikomeje kugira ibibazo by’invune ku bakinnyi batandukanye.

Iyi kipe ikaba yatakaje kapiteni wayo Asamoah Gyan, kubera ikibazo cy’invune. Abandi bakinnyi 2 bakina muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika barimo Harrison Afful na Jonathan Mensah.

Umutoza Kwesi Appiah akaba yarahisemo gusiga abavandimwe 2 Andrew na Jordan Ayew, ntiyabahamagara kuri uyu mukino.

Mawejje yagarutse mu ikipe y'igihuguMawejje yagarutse mu ikipe y’igihugu

Abagande benshi bahuriye Namboole mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu masengesho yo gusabira igihugu by’umwihariko n’ikipe yabo ya Uganda, kureba niba yabona itike ibajyana mu gikombe cy’isi.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru