RUHAGOYACU.com

Uganda Cranes yitegura Amavubi yanganyije na Azam FC

Ikipe y’igihugu ya Uganda ’Cranes’ y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, inganyije na Azam FC mu mukino wa gicuti, bitegura ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ bazahura mu mpera z’iki cyumweru.

Uganda Cranes yamaze gutangira imyitozo kuri Saint Mary’s Kitende nyuma yo gukorera kuri Namboole mu cyumweru gishize, yungukiye ku gihe cy’iminsi 10 Azam FC iri kugirira muri Uganda, bakina umukino wa gicuti.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, birimo ibitego bitatu byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Junior Wazri yafunguye amazamu ku ruhande rwa Azam FC mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, igitego kishyuwe na Nicolas Wadada ku munota wa 52 w’umukino.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Joseph Kimwaga yongeye gushyira imbere ikipe ya Azam FC; ayitsindira igitego cya kabiri, ariko bananirwa kugihagararaho, Uganda Cranes yishyurirwa na Muzamiru Mutyaba ku munota wa 89 w’umukino.

Uganda Cranes izakira Amavubi kuwa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Kenya, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Uganda Cranes XI: Isma Watenga (G.K), Nico Wadada Wakiro (C), John Adriko, Savio Kabugo, Bernard Muwanga, Deus Bukenya, Erisa Ssekisambu, Shafiq Kagimu, Nelson Senkatuka, Paul Mucureezi, Milton Karisa.

Igice cya 2: Benjamin Ochan (G.K), Nico Wakiro Wadada, Isaac Muleme, Paul Musamali, Rashid Toha, Bernard Muwanga, Moses Waiswa, Milton Karisa, Muzamiru Mutyaba, Derrick Nsibambi, Shafiq Kagimu

Azam XI: Razak Albalora (G.K), Daniel Amoah, Bruce Kangwa, Aggrey Morris, Yakubu Muhammed, Himid Mao (Captain), Salmin Hoza, Salum Abubaker, Frank Domayo, Yahya Zayd, Junior Waziri.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!