RUHAGOYACU.com

Umufaransa wanzwe n’Amavubi yahawe akazi ko gutoza Uganda-azajya ahembwa Frw 21,367,521

Imisambi ya Uganda yamaze guhitamo umusimbura w’umutoza Milutin ‘Micho’ Sredojevic uherutse kwegura mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2017, akaba yabaye umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, Sébastien Desabre.

Uyu mugabo watozaga ikipe ya Ismailia yo mu gihugu cya Misiri, akaba ari we wahawe akazi nyuma yaho akanama kari gakuriwe n’umunya Zambia Kalusha Bwalya kamutoranyije mu batoza 4 bari basigaye mu barenga 100 bari basabye aka kazi.

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’Ubugande bikaba byemeje ko uyu mutoza agomba gutangira imirimo mu cyumweru gitaha, aho ategerejwe mu murwa mukuru wa Uganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

Kawowo Sport itangaza ko Sebastien Desabre arajya ahembwa $ 25 000, akaba ri amafaranga arenga gato kuri miliyoni 21 z’amanyarwanda.

JPEG - 44.4 kb
Uyu mugabo w’imyaka 41 y’Amavuko ni we mutoza mushya w’imisambi ya Uganda

Akanama kari gakuriwe na Kalusha Bwalya wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Zambia, harimo kandi Edgar Watson (FUFA Chief Executive Officer), Asuman Lubowa (FUFA Technical Director), Stone Kyambadde (Technical Committee chairperson) na Dr. Bernard Patrick Ogwel (National Council of Sports representative), kafashe icyemezo kuri uyu wa gatatu.

Jonathan McKinstry watoje Amavubi mu minsi ishize, ari mu bo benshi bakekaga ko ashobora guhabwa iy mirimo, ariko byarangiye uyu mufaransa w’imyaka 41 y’Amavuko, watsinze Amavubi muri Kamena uyu mwaka ari muri Centrafrica ari we uhawe aka kazi.

Sebastien Desabre yifuje kenshi akazi hano mu Rwanda, ariko akajya arenzwa imbohe n’abatoranya abatoza b’Amavubi.

Uyu mugabo yifuje umwanya wahoranye umuholandi Hendrik Pieter de Jongh nk’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, arawubura, akaba yari no ku rutonde rw’abatoza barenga 52 bifuzaga akazi k’Amavubi mu ntangiriro z’uyu mwaka, nabwo ntiyawubona.

Icyo gihe we n’abandi batoza b’abafaransa harimo ababwiye Jeune Afrique ko u Rwanda rudakeneye umutoza w’umufaransa.

Sebastien Desabre amaze imyaka 7 ku mugabane w’Africa, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire, CS Garoua yo muri Cameroon, Esperance Sportif de Tunis, Clube Recreativo Desportivo Libolo yo muri Angola, Wydad Athletic Club yo muri Maroc, Ismailia yarimo mu Misiri n’andi makipe menshi.

Sebastien Desabre kuva yatangira aka kazi k’ubutoza amazemo imyaka 13, ni bwo bwa mbere atoje ikipe nkuru y’igihugu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru