RUHAGOYACU.com

Umugande ukinira Ostersund yateguye umuba w’ibibazo azabaza Arsene Wenger nibahura muri Europa

Umufana w’ikipe ya Arsenal akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Ostersund yo muri Swede, Umugande Ronald Mukiibi yatangaje ko hari ibibazo yibikiye azabaza umutoza Arsene Wenger, ubwo ikipe akinira izaba ihura na Arsanal muri 1/16 cya UEFA Europa League.

Amakuru dukesha Kawowo yo muri Uganda, avuga ko Mukibi wihebeye iyi kipe yo mu Bwongereza, ngo hari byinshi yarangije gutegura azabaza Wenger, bijyanye n’uburyo akoramo bimwe mu bintu ndetse n’impavu afata ibyemezo bimwe na bimwe.

Wenger ngo yitegure ibibazo azabazwa ubwo Arsenal izaba ihura na Ostersund muri Europa LeagueWenger ngo yitegure ibibazo azabazwa ubwo Arsenal izaba ihura na Ostersund muri Europa League

Arsenal iri buze guhura na West Ham kuri uyu mugoroba, iri kurushwa na Manchester City ya mbere amanota 17, kikaba kimwe mu bintu bidashimishije uyu musore w’Umugando wahize gusaba Wenger ibisobanuro.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Sweden Aftonbladet, Mukibi yagize ati: “Ndashaka kuganira na Wenger nkamubaza impamvu akinisha ikipe uko ayikinisha. Ndakeka bizaba ari ari byiza

Ndashaka kumubaza impamvu afata ibyemezo bimwe na bimwe”.

Ahari dushobora no kuvugana uburyo yazangura nkajya muri iyi kipe… wenda mu gihe naramuka nitwaye neza kuri uwo mukino”.

Ronald Mukiibi ni myugariro umaze kwandika izina muri SwedenRonald Mukiibi ni myugariro umaze kwandika izina muri Sweden

Ikipe ya Ostersunds izahura na Arsenal ya Arsene Wenger, yashinzwe ukwezi kumwe nyuma y’uko uyu mutoza atangira gutoza Abarashi muri Nzeri 1996. Iyi ikaba itozwa n’umwongereza Graham Potter waciye mu makipe nka Birmingham, West Bromwich Albion, Stoke, Southampton na York.

Ostersunds ikaba yarabonye tike yo guhagararira Sweden muri Europa League, nyamara mu mwaka wa 2011 yari mu cyiciro cya kane gusa umwaka ushize igashobora kwegukana igikombe cy’igihugu.

Iyi ikaba yarazamutse ari iya kabiri mu itsinda J bikayihesha itike yo guhura na Arsenal muri 1/16 cya Europa League mu mikino izakinwa umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Fpe

    Kuya 13-12-2017 saa 16:16'

    Ariko injiji ziragwira,
    Azaba amubaza se harubwo amuhemba
    Azabure gukina ngo ahatanire gutsinda none ngo azahinduka umunyamakuru mw’irushanwa abaza ubusa

  2. Fpe

    Kuya 13-12-2017 saa 16:16'

    Ariko injiji ziragwira,
    Azaba amubaza se harubwo amuhemba
    Azabure gukina ngo ahatanire gutsinda none ngo azahinduka umunyamakuru mw’irushanwa abaza ubusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru