RUHAGOYACU.com

Umukinnyi Mackenzie n’umukunzi we bibarutse umwana w’umuhungu

Umukinnyi Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie n’umukunzi we witwa Usanase Nadjima bibarutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa 4 mu gihugu cya Kenya, bahise baha izina rya Nigiyimana Abdul Nahim.

Uyu mukinnyi yaciye mu Rwanda mu makipe atandukanye nka APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Mackenzie yaje gukundana n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Nadjima, basigaye banabana mu gihugu cya Kenya.

Aganira na RuhagoYacu, Nizigiyimana Abdul Karim bakunda kwita Mackenzie, yemeje amakuru avuga ko umufasha we yamaze kwibaruka, ariko we atari ahari kuko ari Kisumu mikino ya shampiyona.

" Nibyo koko ubu namaze kunguka umwana mwiza w’umuhungu namwise Nizigiyimana Abdul Rahim. Umufasha wanjye yibarutse ntahari kuko twari twakinnye na SOFAPAKA, tuguma Kisumu, kuko tunafite umukino na Bandari kuri uyu wa Gatandatu." Mackenzie, aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 320 kb
Mackenzie n’umufasha we Nadjima

Uyu mukinnyi akaba yavuze ko umufasha we ameze neza, akaba yitaweho na mugenzi we (Umufasha wa Migi bakinana muri Gor Mahia), kandi bamubwiye ko umwana ameze neza nta kibazo.

Mackenzie akinira Gor Mahia guturuka muri 2015. Iyi kipe yamubengutse ubwo bahuriraga muri Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri 2014, igahita ibagurira hamwe na Sibomana Abuba bakinanaga muri Rayon Sports.

JPEG - 106.7 kb
Mackenzie asanzwe afite abandi bana 2 b’abahungu
JPEG - 397.2 kb
Uyu mugabo waciye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye akinana n’abandi bakinnyi 3 b’abanyarwanda, barimo Tuyisenge Jacques

Kuri ubu uyu musore w’umurundi utuye hano mu Rwanda, akinana n’abakinnyi b’abanyarwanda Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste na Kagere Medie.

Mackenzie ari mu bakinnyi bakomeye cyane mu ikipe ya Gor MahiaMackenzie ari mu bakinnyi bakomeye cyane mu ikipe ya Gor Mahia

Gor Mahia bakinira iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona mu gihugu cya Kenya, aho barusha ikipe ya 2 amanota 15. Nta gihindutse iyi kipe izegukana shampiyona mu cyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru