RUHAGOYACU.com

Umunyamali Abdoulaye Cissoko yageze muri TP Mazembe kuyifasha muri confederations Cup

Rutahizamu w’umunyamali, Cissoko Abdoulaye, yageze i Lubumbashi, mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe, kongera imbaraga mu busatiririzi bw’iyi kipe bumaze igihe bukemangwa, kubera umusaruro muke.

Uyu musore w’imyaka 24, yanyuze mu makipe nka Stade Malien yo muri Mali ndetse no muri Esperance de Tunis yo muri Tunisia.

TP Mazembe imaze igihe kirekire ishaka umukinnyi usatira izamu, nyuma yo gutakaza abatari bake nka Jonathan Bolingi, Bwana Ali Samanta n’abandi.

Abdoulaye Cissoko asanze benewabo b’abanyamali basanzwe muri TP Mazembe nka Salif Coulibaly na Adama Traoré, yiyongereye ku bandi bakinnyi bakina ku mwanya we inyuma ya ba rutahizamu nka Rainford Kalaba, Solomon Asante, Deo Kanda, Meschak Elia, Patou Kabangu, Trésor Mputu na Ben Malango.

Uyu musore yaguzwe n’umuyobozi wa TP Mazembe, Moïse Katumbi wari watangaje ko ashaka umukinnyi usatira izamu, mbere yo kwinjira mu mikino y’amatsinda y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo (TOTAL CAF Confederations Cup).

TP Mazembe iri mu itsinda rya kane hamwe na Supersport United (Afurika y’Epfo), CF Mounana (Gabon) na Horoya Atletic Club (Guinee).

Umukino wa mbere irakira CF Mounana, ku cyumweru, taliki ya 14 Gicurasi.
Iki gikombe iri guhatanira niyo yakegukanye umwaka ushize.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru