RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda ari ku rutonde rw’abasifuzi 39 bazayobora imikino ya CHAN 2018

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ryarangije gushyira hanze urutonde rw’abasifuzi n’abasifuzi bungirije bazaba bayobora imikino ya CHAN izabera muri Marooc umwaka utaha, aba bakabamo umunyarwanda usifura hagati Hakizimana Louis bakunze kwita Lou.

Uru rutonde rukaba rwagiye hanze nyuma y’amahugurwa y’aba basifuzi yari amaze iminsi abera muri Marooc, aho aba bazaba bagabanyije mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kirimo abasifuzi 16 basifura hagati ari na ho harimo umunyarwanda Hakizimana Louis, icyiciro cya kabiri kirimo abasifuzi 16 basifura ku ruhande, mu gihe ikindi cyiciro kirimo abasifuzi bazaba bifashisha amashusho mu gukemura impaka, Video Assisting Referees.

Lou yaherukaga no gusifura igikombe cya Afurika cya U20 Lou yaherukaga no gusifura igikombe cya Afurika cya U20

Aba banyuma, bakaba baremejwe n’ Inama ya Komisiyo y’Abasifuzi muri CAF yateranye kuwa 27 Ugushyingo igafata umwanzuro w’uko hajya hifashishwa amashusho mu kuyobora imikino guhera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), ikazaba ari yo nshuro ya mbere bizaba bikozwe mu irushanwa nyafurika iryo ari ryo ryose.

Aha abasifuzi bagera kuri batanu hamwe n’ababunganira babiri ni bo bazajya bitabazwa ngo babanze basesengure amashusho ahanini mu gukemura ibibazo bikomeye mu mukino nko kwemeza penaliti, kurarira kwavuyemo igitego cyangwa se ikarita itukura.

CHAN 2018 izabera mu Mijyi ya Casablanca, Marrakech, Tanger na Agadir guhera kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018, iri rushanwa rikazahuza amakipe 16 arimo n’u Rwanda, akaba agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira:

  • Itsinda A rizakinira Casablanca: Maroc, Guinea, Sudan, na Maurtania
  • Itsinda B rizakinira Marrakech: Cote d’Ivoire, Zambia, Uganda, Namibia
  • Itsinda C rizakinira Tanger: Libya, U Rwanda, Nigeria na Equatorial Guinea
  • Abasifuzi bazayobora CHAN 2018
  • Itsinda D rizakinira Agadir: Angola, Cameroun, Congo, Burkina Faso

Ni ku nshuro ya gatatu Amavubi y’u Rwanda agiye kwitabira iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho mu 2011 u Rwanda rwananiwe kurenga amatsinda naho mu 2016 rusezererwa na Congo Kinshasa yegukanye irushanwa, muri 1/4.

Amavubi azakina umukino wa mbere wo mu itsinda ahura na Nigeria tariki ya 15 Mutarama, agaruke mu kibuga tariki ya 19 ahura na Equatorial Guinea mu gihe azasoreza imikino yo mu itsinda C kuri Libya bazahura tariki ya 23 Mutarama 2018.

Abasifuzi bazayobora CHAN 2018

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. uwambajimana Eric

    Kuya 15-12-2017 saa 22:01'

    aruko abantu mwandika mwaranyobeye kweli ubuse mubonako inkuru itarimo rayon itasomwa rayon nigire ibishyushyuze kabisa birakabije.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru