RUHAGOYACU.com

Umutoza mushya wa Yanga SC yavuze imyato Haruna Niyonzima, amugereranya na Jay Jay Okocha

Umutoza mushya w’ikipe ya Yanga SC, umunya-Zambia George Lwandamina yashimagije kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akaba na kapiteni wa Yanga SC, Haruna Niyonzima, ni nyuma yo kubona uburyo yitwaye mu mukino uheruka wa shampiyona.

Lwandamina wageze mu gihugu cya Tanzania, aho bivugwa ko yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asimbura umuholand Hans weguye, yakurikiranye umukino wahuje Yanga SC na Ruvu Shooting kuri televiziyo, aho yari muri hoteli.

Lwandamina uzatoza Yanga SCLwandamina uzatoza Yanga SC

Nk’uko tubikesha Soka25east, umwe mu bayobozi b’ikipe ya Yanga SC baganiriye n’iki kinyamakuru bakiriye uyu mutoza, yatangaje ko Lwandamina yashimishijwe n’abakinnyi ba Yanga SC, ariko by’umwihariko Haruna Niyonzima ku mupira yahaye Simon Msuva, ukavamo igitego cya mbere.

Lwandamina wahoze atoza ikipe ya Zesco, ndetse wigeze gutoza ikipe y’igihugu ya Zambia, akaba yaragereranyije Haruna Niyonzima n’umunya-Nigeria Jay Jay Okocha wabiciye bigacika mu myaka yashize.

Haruna mu mukino batsinzemo Ruvu 2-1Haruna mu mukino batsinzemo Ruvu 2-1

Muri uyu mukino Yanga SC iheruka gutsinda Ruvu Shooting 2-1 kuwa Kane, Haruna Niyonzima yatsinzemo igitego kimwe, bifasha ikipe ye gusoza igice cy’imikino ibanza, irushwa amanota abiri na Simba SC ya mbere n’amanota 35.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Djgoldenheart

    Kuya 14-11-2016 saa 04:13'

    Hihihihihihi hihihihihihi hihihihihihi hihihihihihi. Uwo mutoza akeneye indorerwamu zamadarubindi. Ntabyumupira azi. Djay Okocha nindashyikirwa. Ndakeka yavuze ibyo yanyoye kugatama


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru