RUHAGOYACU.com

Umutoza Mwinyi wananiwe gusubiza RDC muri CHAN yasimbujwe Mihayo wa TP Mazembe

Mwinyi Zahera wananiwe gusubiza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri CHAN yahise yirukanwa mu kazi kose yakoraga mu ikipe y’igihugu, asimbuzwa Pamphile Mihayo Kazembe usanzwe atoza TP Mazembe.

Mwinyi Zahera yari asanzwe yungirije Florent Ibenge mu gutoza ikipe y’igihugu ya RDC, Les Leopards ariko hambere yari yagizwe umutoza mukuru w’ikipe igizwe n’abakina imbere muri icyo gihugu yarimo ihatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Kenya umwaka utaha.

Mihayo ni Umutoza wa TP Mazembe yahoze anakiniraMihayo ni Umutoza wa TP Mazembe yahoze anakinira

N’ubwo ari yo ifite igikombe cya CHAN giheruka yatwariye i Kigali mu 2016, mu ijonjora rya nyuma, RDC yahise isezererwa na Congo Brazzaville nyuma yo kunganyiriza i Kinshasa igitego 1-1 mu mukino ubanza, ndetse n’ubusa ku busa (0-0) mu mukino wo wkishyura wabereye i Brazzaville.

Nyuma yo gusezererwa, Umutoza Mwinyi n’abo bari bafatanyije gutoza iyo kipe bahise birukanwa, ntibyacira aho gusa, ahubwo uwo mutoza ahita anirukanwa ku mwanya w’umutoza wungirije mu ikipe nkuru ya RDC.

Florent Ibenge na Mihayo Kazembe bazafatanya gutoza Les Leopards n'amakipe basanzwe batozaFlorent Ibenge na Mihayo Kazembe bazafatanya gutoza Les Leopards n’amakipe basanzwe batoza

Kuwa 24 Kanama, nib wo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri RDC (FECOFA) ryahaye Pamphile Mihayo Kazembe ako kazi k’Umutoza wungirije, akazabifatanya no gutoza TP Mazembe nk’uko uwo azaba yungirije, Florent Ibenge na we abifatanya no gutoza AS Vita Club.

Umukino wa mbere mu kazi ka Pamphile Mihayo Kazembe ni uwo RDC izakirwamo na Tunisia mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, uzabera i Tunis ku itariki ya 1 Nzeri uyu mwaka.

Mwinyi yahoze yungirije Ibenge mu makipe ya RDC yoseMwinyi yahoze yungirije Ibenge mu makipe ya RDC yose

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru