RUHAGOYACU.com

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya yiteguye gusezera u Burundi muri CECAFA

Imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru mu karere k’Africa y’iburasirazuba no hagati iri kubera mu gihugu cya Kenya, irakomeza kuri uyu wa kane, hakinwa imikino ya 1/2 cy’irangiza.

Umubiligi Paul Put utoza ikipe ya Kenya yizeye ko abakinnyi be biteguye neza ku buryo bashobora gusezerera intamba ku rugamba z’u Burundi kuri uyu wa kane, mu mukino wa mbere wa 1/2.

JPEG - 86.1 kb
Paul Pt areba abakinnyi be mu myitozo

" Abakinnyi mbarebye mu myitozo binyereka ko biteguye neza ku buryo bashobora gutsinda ikipe y’u Burundi tukagera ku mukino wa nyuma." Paul Put aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.

" Twagize irushanwa ryiza kugeza kuri ubu, tubasha gutsinda imikino 2 mu mikino 4 twakinnye. Turi mu rugo, ndumva abafana nibadushyigikira uko bikwiye nta kabuza, ikipe yacu iragera ku mukino wa nyuma."

JPEG - 88.2 kb
Ikipe y’igihugu ya Kenya yiteguye gusezerera u Burundi

Kenya n’u Burundi barahura ku i saa 14H00 za hano m Rwanda, akaba ari umukino uraza kubera Kisumu, kimwe n’umukino uzaba kuri uyu wa gatanu, uzahuza ikipe ya Uganda na South Sudan.

Kenya yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere ryarimo n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, mu gihe ikipe y’Abarundi yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda rya 2, itsinze umukino 1 ikanganya imikino 2.

JPEG - 138.7 kb
Ikipe y’u Burundi

Umukino wa nyuma wa CECAFA Senior Challenge Cup uzaba kuri iki cyumweru, i Nairobi mu murwa mukuru.

Abakinnyi babanzamo ku ruhande rwa Kenya n’u Burundi:

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndikumana salomon

    Kuya 14-12-2017 saa 12:53'

    twebwe duhagaze bwuma intamba tupa ndani 2-1 hama duhure na ouganda kuri final dutware igikombe.niko bizotegerezwa kugenda.abanyarwanda namw mudufane kabisa kuko namw murazi yuko dushoboye.asante ruhagoyacu kurizo update


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru