RUHAGOYACU.com

Umuyobozi wa Sena y’u Burundi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya ruhago mu myaka 4 iri mbere

Umuyobozi wa Sena y’igihugu cy’u Burundi Honorable Révérien Ndikuriyo yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB) mu kiringo cy’imyaka 4 iri mbere.

Révérien Ndikuriyo yari asanzwe ari umuyobozi wa FFB kuva muri 2013, akaba yaragiye ku buyobozi bw’iri shyirahamwe asimbuye Lydia Nsekera wari umaze imyaka 8 ayobora ruhago mu Burundi, ubu akaba ari muri Komite Olempike ku rwego rw’isi, akaba yaranahoze ari umuyobozi muri FIFA.

Ndikuriyo Révérien kuva yafata ubuyobozi bw’iri shyirahamwe igikomeye Intamba ku Rugamba (Ikipe y’igihugu cy’u Burundi) yabashije gukora, ni ukubona tike yo kujya mu mikino ya CHAN yabereye muri Africa y’Epfo mu mwaka w’i 2014.

Ikindi cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo mu Burundi no mu karere k’Africa y’ Burasirazuba ni ikibazo yagiranye n’uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Saido Ntibazonkiza, bikarangira uyu mugabo anamuciye burundu mu ikipe y’igihugu.

Ndikuriyo Révérien ni umuyobozi w’ikipe ya Aigles Noir yo mu ntara ya Makamba, akaba ayiyobora guhera muri 2013.

Uyu mugabo watorewe kuyobora Sena y’u Burundi muri 2015, nyuma y’amatora yateje imvururu mu Burundi, akunda cyane umupira w’amaguru, akaba anashimirwa ko ari gukora ibishoboka byose abana bagakina umupira muri iki gihugu ari benshi.

Komite Nyobozi ya FFB yatowe kuri iki cyumweru:

Umuyobozi wa FFB: Hon. Ndikuriyo Reverien
V/Perezida wa mbere: Habimana Aimable Marandura

JPEG - 31.4 kb
Habimana Aimable Marandura

V/Perezida wa 2: Sabumugabo Moustapha

JPEG - 39.8 kb
Samugabo Moustapha

V/Perezida ushinzwe ubukungu:Denis Karera

JPEG - 25.7 kb
Ho. Karera Denis

Ushinzwe amarushanwa(Compétitions):Yussuf Mossi

JPEG - 31.1 kb
Yussuf Mossi

Ushinzwe imikino y’abana:Sylvestre Ndayizeye

JPEG - 32.3 kb
Ndizeye Sylvestre

Ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha FFB:Kibuga Ramadhan

JPEG - 34.9 kb
Kibuga Ramadhan

Ushinzwe ruhago y’abagore:Kabura Eugenie

JPEG - 38.5 kb
Kabura Eugénie

Ushinzwe ruhago yo ku mucanga no mu nzu (Foot Salle): Djuma Msoma.

Ushinzwe abasifuzi: Niyongabo Jean-Claude

Ushinzwe ubuvuzi: Maronko Boniface

JPEG - 57.8 kb
Uhereye ibumoso ugana iburyo (Muyenge Alexandre, Docteur Maronko Boniface, Niyongabo Jean-Claude)

Ushinzwe amategeko: Gishikizo Jean-Pierre

JPEG - 57 kb
Gishikizo Jean-Pierre

Ushinzwe umutekano na fair play :Colonel Muyenge Alexandre.

Amafoto:Burundi Sport

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karumugabo

    Kuya 9-10-2017 saa 05:45'

    Niba azamura abana nibyiza cyane, ikindi bariya ba CNDD-FDD bavuye mwishyamba kubatsinda mumatora biragoye bazi gutegura mwibanga ubundi bakavanga amoko yabo nkuko biri mumategeko y’igihugu cyabo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru