RUHAGOYACU.com

Umwaka ntiwatangiye neza kuri Haruna Niyonzima muri Simba SC

Umwaka wa 2018 ntiwatangiye neza kuri Haruna Niyonzima muri Simba Sports Club yo muri Tanzania, bitewe n’ikibazo cy’imvune afite yatumye atanajyana na bagenzi be muri Zanzibar.

Abafana ba Simba SC bari bakutse umutima nyuma yo kumva inkuru y’uko Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi na Laudit Mavugo, rutahizamu w’Intamba mu rugamba batari mu ikipe yabo ijya kwitabira irushanwa muri Zanzibar ndetse ko bamaze gusimbuzwa.

Haruna Niyonzima yavunitse ukuguruHaruna Niyonzima yavunitse ukuguru

Benshi bibazaga icyabaye kuri Haruna na Laudit Mavugo, dore ko batanababonye mu mukino ikipe yabo iherutse gutsindamo Ndanda FC ibitego 2-0 byatsinzwe na John Bocco, uyu ukaba ari na wo mukino wa mbere Masudi Djuma yari atoje nk’umutoza mukuru w’agateganyo.

Umutoza Masudi Djuma yatangaje ko mu ikipe y’abakinnyi 24 yajyanye muri Zanzibar hatarimo Haruna Niyonzima na Laudit Mavugo, kubera ibibazo bitandukanye bafite, dore ko umwe afite uburwayi undi akaba yaragiye iwabo i Burundi.

Masudi yagize ati “Simba ifite abakinnyi benshi ku buryo kubura kwa Haruna Niyonzima na Laudit Mavugo atari ikibazo. Hari abandi bakinnyi bazakina mu myanya basanzwe bakinamo, kandi ibintu bizagenda neza nk’uko byagenze mu mukino twakinnye na Ndanda FC.”

Haruna Niyonzima yasimbujwe Shomary KapombeHaruna Niyonzima yasimbujwe Shomary Kapombe

Haruna Niyonzima yatangaje ko kuba atari kumwe na bagenzi be ari ikibazo cy’imvune afite, ariko ko yizera kuzaba yakize bidatinze bityo akabasha guhina umukino wa shampiyona Simba SC izakinamo na Singida United.

Haruna yagize ati “Njye ntabwo njyana n’abandi ahubwo ndasigara i Dar Es Salaam nivuza, Imana nibishaka nzakira vuba ku buryo nazakina umukino wa Singida United.”
Mu gihe Haruna Niyonzima we afite imvune, Laudit Mavugo we yahawe uruhushya rwo kuguma iwabo nyuma y’imikino ya CECAFA akubutsemo n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba, gusa na we ngo bidatinze azaba yagarutse mu ikipe ye.

Kubura kwa Haruna Niyonzima na Laudit Mavugo byatumye Umutoza Masudi Djuma ahita asubiza mu kibuga Emmanuel Okwi na myugariro Shomary Kapombe utarakinira Simba SC umukino n’umwe kuva bamugura bamukuye muri Azam FC mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Simba SC iri muri Zanzibar mu irushanwa igomba gutangira ikina na Mwenge FC mu gihe Yanga Africans yo iza kuba ikina na Mlandege FC, iyi mikino yombi ikaza kubera ku Kibuga cya Amaan ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2018.

Laudit Mavugo we yasubiye iwabo i BurundiLaudit Mavugo we yasubiye iwabo i Burundi
Laudit Mavugo wa Simba SC na Rutanga Eric wa Rayon Sports mu mukino wiswe Simba Day wabaye muri Nyakanga uyu mwaka ushize wa 2017Laudit Mavugo wa Simba SC na Rutanga Eric wa Rayon Sports mu mukino wiswe Simba Day wabaye muri Nyakanga uyu mwaka ushize wa 2017

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru