RUHAGOYACU.com

URA ya Bokota yatsinze Young nyuma ya Simba-Singida ya Rusheshangoga na yo ivamo itageze ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Uganda Revenue Authority na AZAM FC zifite ibikombe 2 biheruka bya Mapinduzi Cup ni zo zizakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rya 2018 riri kubera muri Zanzibar, nyuma yo gusezerera Young Africans na Singida United muri 1/2.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Uganda Revenue Authority ikinamo umunyarwanda Bokota Labama, akaba n’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, yatsinze ikipe ya Young Africans kuri penaliti 5-4, ihita igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa yegukanye muri 2015.

Iyi kipe ya URA yari yabashije gusezerera ikipe ya Simba SC iyitsinze igitego 1-0 ku wa mbere w’iki cyumweru, binateza impagarara cyane ku mutoza Masoud Djuma w’ikipe ya Simba SC, benshi basaba ko yashakirwaho undi mutoza mukuru wafasha Simba SC kongera kwitwara neza, dore ko yari yatsinzwe n’ikipe ya AZAM FC na none muri iri rushanwa.

JPEG - 291 kb
Bokota Labama aracyari umukinnyi ukomeye utsinda ibitego byinshi

Young Africans yahushije penaliti ya nyuma yari itewe n’umunyazambia Chirwa, mu gihe ikipe ya URA yatsinze penaliti zose. Zatewe na Patrick Mbowa, Ibrahim Kibumba, Shafik Kagimu, Jimmy Kulaba ana Brian Majwega.

URA FC ni inshuro ya 2 igeze ku mukino wa nyuma mu myaka 3 ishize, ikaba igomba guhura n’ikipe ya AZAM FC yakuyemo Singida United iyitsinze igitego 1-0.

AZAM FC ifite igikombe giheruka yabonye igitego ku munota wa 77, gitsinzwe n’umukinnyi Shaaban Idd, wacunze Rusheshangoga uko ahagaze agahita azenguruka bakamurengurira umupira, yinjira mu rubuga rw’amahina atera shoti rikomeye, ryavuyemo igitego cya AZAM FC.

PNG - 553.4 kb
AZAM FC yasezereye ikipe ya Singida, yakinaga iri rushanwa ku nshuro ya mbere

Umukino wa nyuma hagati y’ikipe ya AZAM FC na URA uteganyijwe ku wa gatandatu w’iki cyumweru kuri Amani Stadium iherereye mu kirwa cya Zanzibar.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rte

    Kuya 11-01-2018 saa 10:09'

    Igihe kirageze ngo amakipe amwe n’amwe mu bihugu bitandukanye abone ko n’andi ahari kandi intego aba ari imwe kuri bose kandi ikagerwaho hakurikijwe ukuri kwa ruhago ari nacyo twita ihangana aho kumva ko ibintu runaka ari iby’ikipe runaka munzira zitari iza ruhago .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru