RUHAGOYACU.com

Usain Bolt mu myitozo muri Mamelody Sundowns ishobora kuzakina na Rayon Sports

Usain Bolt wabaye nomero ya mbere ku Isi mu kuvuduka metero 100 (100M) imyaka umunani yikurikiranya, yakoranye imyitozo na Mamelody Sundowns yo muri Afurika y’epfo ishobora kuzakina na Rayon Sports muri CAF Champions League.

Usain Bolt w’imyaka 31 yegukanye umudali wa zahabu inshuro umunani mu kwiruka metero 100 ndetse na metero 200 mu mikino Olempike, aza guhagarika gukina imikino ngororamuri nk’uwabigize umwuga nyuma yo gutsindwa muri shampiyona y’Isi yabereye i London muri Kanama 2017.

Usain Bolt yabaye nomero ya mbere ku Isi mu gusiganwa ku maguru igihe kirekireUsain Bolt yabaye nomero ya mbere ku Isi mu gusiganwa ku maguru igihe kirekire

Uyu mugabo ugaragaza ubushake bwo kwinjira mu mupira w’amaguru, ngo afite ubutumire bwo kujya mu mwiherero w’imyitozo mu ikipe ya Borussia Dortmund muri Werurwe uyu mwaka, none mu rugendo yagiriye muri Afurika y’Epfo yaboneyeho gukora imyitozo muri Mamelody Sundowns.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko, asa n’utebya, Umutoza wa Mamelodi Sundowns, Pisto Mosiname yatangaje ku rukuta rwe ku rubuga rwa Twitter, ko “yabonye umukinnyi udafite indi kipe akinira kandi ushobora gukina ku myanya itari myinshi mu kibuga.”

Percy Tau, Umukinnyi wo hagati muri Mamelodi Sundowns yishimiye cyane kwitozanya na Usain Bolt, ati “Usain, wakoze cyane kuza, byari iby’igiciro kwitozanya nawe. Nabibonye wanagerageje gutsinda igitego!”

Usain Bolt yatangaje ko bitoroshye kuva mu gusiganwa ku maguru ngo yinjire mu gukina umupira w’amaguru, ariko ashimira Mamelodi Sundowns yamwemereye kwitozanya na yo.

Ati “Wari umukino mwiza, wari umunsi w’umunezero kandi naryohewe pe. Nabwiye umutoza ko ninsubira muri Jamaica nzakora imyitozo myinshi kuko nabonye ko ntari nkomeye.”

Usain Bolt mu ifoto yo kwishimisha hamwe n'abakinnyi ba Mamelodi SundownsUsain Bolt mu ifoto yo kwishimisha hamwe n’abakinnyi ba Mamelodi Sundowns

Usain Bolt ni umufana ukomeye wa Manchester United yo mu Bwongereza, akaba adahwema gutangaza ko kuva mu bwana bwe yumvaga agomba kuzakina umupira w’amaguru.

Kuva mu 2003, Usain Bolt afitanye amasezerano na Sosiyete y’Abadage ‘Puma’ iyi ikaba ari na yo muterankunga wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo.

Mamelody Sundowns yegukanye igikombe cya Afurika gihuza maakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) ishobora kuzahura na Rayon Sports muri 1/8 cy’iri rushanwa ubwo iyi kipe yo mu Rwanda izaba yashoboye gusezerera LLB Academique y’i Burundi mu ijonjora ry’ibanze rifatwa nka 1/16.

Rayon Sports izabanza kwisobanura na Lydia Ludic (LLB Académic FC) yo mu Burundi muri 1/16, aho biteganyijwe ko izasezerera indi izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro gikurikiraho.

Umukino ubanza hagati ya Rayon Sports na LLB Academique uteganyijwe hagati y’iya ku itariki ya 10 Gashyantare 2018 ukazabera i Kigali kuri Stade Amahoro, mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya 16–18 z’uko kwezi, ukabera i Bujumbura mu Burundi.

Usain Bolt (4) asanzwe ari icyamamare mu gusiganwa ku maguruUsain Bolt (4) asanzwe ari icyamamare mu gusiganwa ku maguru

Mamelodi Sundowns yegukanye igikombe cya CAF Champions League itsinze Zamalek SC yo mu Misiri ibitego 3-1 mu mikino yombiMamelodi Sundowns yegukanye igikombe cya CAF Champions League itsinze Zamalek SC yo mu Misiri ibitego 3-1 mu mikino yombi

Usain Bolt yahawe umwambaro wa Mamelodi Sundowns nk'urwibutsoUsain Bolt yahawe umwambaro wa Mamelodi Sundowns nk’urwibutso

Usain Bolt yagiye muri Afurika y'epfo mu rugendo rwateguwe na PumaUsain Bolt yagiye muri Afurika y’epfo mu rugendo rwateguwe na Puma

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru