RUHAGOYACU.com

Visi Kapiteni wa Uganda Cranes yerekeje muri Albania aguzwe miliyoni 70 Frw

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda ukina hagati mu kibuga, akaba anasanzwe ari Visi Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Tony Mawejje yerekeje mu ikipe yo mu gihugu cya Albania yitwa FK Tirana.

Uyu musore wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Þróttur yo muri Iceland, igihugu yari amazemo iminsi akinamo.

Tony Mawejje ari mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kagize, akaba yaguzwe mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Albania itozwa n’umunya Brazil Marcelo wahoze mu ikipe ya Gor Mahia, na yo ikinamo abanyarwanda 3, barimo Kagere Meddie na we waciye muri FK Tirana mu myaka ishize.

JPEG - 98.3 kb
Mawejje yasinye imyaka 2 muri FK Tirana

Hari amakipe menshi yamushakaga ariko byaje kugenda neza, aza kujya muri Albania muri FK Tirana, ayigezemo akora ikizami cy’ubuzima basanga ahagaze neza, ahita asinya amasezerano y’imyaka 2.

Uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi yabwiye RuhagoYacu ko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda yatanzweho arenga gato 85 000 by’amadorali y’amanyamerika, akaba arenga gato miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tony Mawejje azamuhemba Amadolari ya Amerika 5000, akaba yari ahagije ugereranije n’ibyo andi makipe yamuhaga muri aka karere, kuko hari amakipe yo muri Tanzania na Congo yashakaga kumugura amafaranga nk’ayo FK Tirana yamuhaye, ariko ugasanga umushahara wayo utarenga Amadolari 3,000.

PNG - 1.2 Mb
Mawejje ahanganye n’abakinnyi ba Misiri mu gikombe cy’Africa giheruka cyabereye muri Gabon mu kwezi kwa 1

Tony Mawejje kubera gushaka ikipe, akaba ataza kugaragara ku mukino urahuza Uganda na Misiri kuri uyu wa kane, kubera ibihe yarimo byo gushaka ikipe.

JPEG - 282.8 kb
Mawejje ntabwo agaragara mu mukino bahuramo na Misiri kuri uyu wa kane, kubera ibyo yarimo ashakisha ikipe

JPEG - 60.6 kb
Mawejje yishimiye kujya muri iyi kipe yo muri Albania
JPEG - 368.2 kb
Milton Kalisa ashobora kujya muri FC Marines yo mu Bubiligi, abifashijwemo na Mupenzi

FK Tirana izatangira shampiyona mu byumweru 2 biri imbere, nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru