RUHAGOYACU.com

Villa SC iripimira kuri Bright Stars mbere yo gukina na Rayon Sports na APR FC

Villa SC yo muri Uganda irabanza kwipima na Bright Stars bakina muri shampiyona imwe, mbere yo guhaguruka iza i Kigali mu rugendo rw’imyitozo izakinamo imikino ibiri ya gicuti, umwe uzayihuza na Rayon Sports n’undi izakina na APR FC.

Haba mu Rwanda no muri Uganda, amakipe y’icyiciro cya mbere arimbanije imyitozo yitegura shampiyona y’umwaka utaha w’imikino (Season 2017/2018).

Villa SC Jagoo yo muri Uganda na yo ije kwipima n'amakipe ya mbere yo mu RwandaVilla SC Jagoo yo muri Uganda na yo ije kwipima n’amakipe ya mbere yo mu Rwanda

Ku bw’umubano mwiza hagati yayo wanarushijeho kuba mwiza muri iyi mpeshyi, Villa SC na yo yateye ikirenge mu cya KCCA iheruka i Kigali, itegura urugendo ruzasoza imyiteguro yayo, dore ko ubwo izaba irukubutsemo ari bwo izahita itangira imikino ya shampiyona, iteganyijwe gutangira kuwa 12 Nzeri uyu mwaka.

Urwo rugendo Villa SC izakorera i Kigali guhera mu mpera z’iki cyumweru ruzabimburirwa n’umukino ugomba kuyihuza na Bright Stars, imwe mu makipe bazaba bahanganye muri shampiyona ya Uganda, uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama.

Villa SC ntiheruka igikombe cya shampiyona ariko icy'igihugu yagitwaye mu 2014/2015Villa SC ntiheruka igikombe cya shampiyona ariko icy’igihugu yagitwaye mu 2014/2015

Nyuma y’uwo mukino, Villa izahita iza i Kigali, aho izakina na Rayon Sports kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri, umukino uzaba uvuze byinshi ku makipe yombi, uretse kuba uzaba ari umwe mu mikino isoza imyiteguro y’iyo kipe yo muri Uganda, uzaba ari n’uwo gufasha Umutoza Karekezi Olivier gusuzuma ubushobozi bwa ba rutahizamu be, dore ko ari bo agifiteho ikibazo mu ikipe ye.

Mu myiteguro yayo, Villa SC yatsinze Hallelujah, ikipe yo muri Korea y’epfo ibitego 4-2 mu mukino wabereye i Masaka ho muri Uganda, inganya n’ikipe y’igihugu (Uganda Cranes) 0-0 mbere y’uko itsindwa na Mbale Heroes igitego 1-0 mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Iyo kipe ihuje amabara n’ikipe ya Rayon Sports dore ko zombi zambara ubururu n’umweru, iheruka igikombe cya shampiyona mu myaka 13 ishize aho yagitwaye mu 2004, ikazatangira shampiyona itaha ikina na KCCA yegukanye igikombe cy’umwaka ushize.

Villa SC intego yayo ngo ni igikombe uyu mwakaVilla SC intego yayo ngo ni igikombe uyu mwaka

Abakinnyi 17 Villa SC yakoresheje ku mukino yatsinzwemo na Mbale Heroes:

Ababanjemo: Samson Kirya (GK), Musa Mukasa, Farouk Musisi, Isa Lumu, Joseph Nsubuga, Nicholas Kasozi, Godfrey Lwesibawa, Mahad Kakooza, Allan Kyambadde, Alex Kitaata and Kirya Ambrose.

Abari abasimbura: Sanon Mulabi (GK), Yubu Bogere, Alex Ssemuyaba, Abel Eturude, Salim Abdu Noor and Abdu Omar Ssekandi.

Gahunda y’imikino ya Villa SC i Kigali:

• Ku itariki ya 2 Nzeri: Rayon Sport vs SC Villa i Nyamirambo
• Ku itariki ya 5 Nzeri: APR vs SC Villa i Nyamirambo

KCCA kimwe na Villa SC ntizahisemo kujya gukorera umwiherero muri Tanzania cyangwa muri Kenya ahubwo zaje mu RwandaKCCA kimwe na Villa SC ntizahisemo kujya gukorera umwiherero muri Tanzania cyangwa muri Kenya ahubwo zaje mu Rwanda

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru