RUHAGOYACU.com

Vita Club ya Sugira Ernest yerekeje muri Ethiopia, izasifurirwa n’abanyarwanda

Ikipe ya Vita Club ikinamo umunyarwanda Sugira Ernest, yahagurutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 Gicurasi, yerekeza muri Ethiopia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League).

Abakinnyi hafi ya bose yabahagurukanyeAbakinnyi hafi ya bose yabahagurukanye

Iyi kipe ikinamo umunyarwanda Sugira Ernest yagiye n’indege yerekezaga i Addis - Abeba nta handi hantu ihagaze, ikaba igiye gukina umukino w’umunsi wa gatatu mu matsinda, aho izahura na Saint George yo muri Ethiopia.

Uyu mukino uzaba ku cyumweru taliki ya 4 saa cyenda z’amanywa kuri Addis Ababa Stadium, uzasifurwa n’abanyarwanda batatu, aho Umusifuzi wo hagati ni Hakizimana Louis "Lu", azafatanya na Ndagijimana Theogene ku ruhande rumwe, mu gihe ku rundi ruhande hazasifuza Hakizimana Ambroise.

Vita Club yajyanye abantu 38 muri rusange harimo abakinnyi 23.

Vita Club imaze gutsindwa imikino ibiri ya mbere ubu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya gatatu n’ubusa bw’amanota, inyuma ya Esperance na Mamelodi Sundowns zisangiye imyanya ibiri ya mbere n’amanota 4 buri imwe, ndetse na Saint George iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 2.

Hakizimana Louis azasifura mu kibuga hagatiHakizimana Louis azasifura mu kibuga hagati

Ndagijimana Theogene azaba Assistant wa mbere Ndagijimana Theogene azaba Assistant wa mbere Hakizima Ambroise (ufite igitambaro iburyo) azaba Assistant wa kabiriHakizima Ambroise (ufite igitambaro iburyo) azaba Assistant wa kabiri

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steve

    Kuya 2-06-2017 saa 22:08'

    bavuga Mobutu sese seko kuku ngwendo wa zabanga yayiteraga inkunga kera igikomeye naho ubu yabaye inyatsi ntigitwara ibikombe basigaranye urugambo gusa

  2. lengi lenga

    Kuya 1-06-2017 saa 15:30'

    A.S Vita Club les moscovitse niko babita cyangwa l’ équipe du Général Amisi dit Tango fort yambara nka Mukura Victory Club kera yari iya Mombutu senkoko wa bazamanza naho DARING MOTEMA Pembe ex IMANA les Immaculées ikaba iy’ umugore we ANTOINETTE.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru