RUHAGOYACU.com

Word Cup U-20: Ku bwa burembe, Zambia isezereye Abadage

N’ubwo byageze ku munota wa 89 yamaze kwizera intsinzi y’ibitego 3-1, hiyambajwe iminota 30 y’inyongera ngo Zambia isezerere u Budage mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 kirimo kubera muri Korea y’epfo kuva kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Ibisingizo byose mu banya-Zambia ni ibya Shemmy Mayembe wari wambaye nomero 13 wabatsindiye igitego mu minota ya mbere y’igice cya kabiri cy’iminota 30 y’inyongera, bityo bahita basezerera u Budage ku ntsinzi y’ibitego 4-3.

Abadage binjiye mu mukino ari bo bahabwa amahirwe kuruta Zambia, imwe mu makipe ahagarariye umugabane wa Afurika, ndetse habura iminota iyingayinga 8 ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, Abadage baje gufungura amazamu ku gitego cya Philipp Ochs.

Abadage na bo bari bakaniye cyaneAbadage na bo bari bakaniye cyane

Mu gice cya kabiri Abanya-Zambia baje bariye karungu, bahita batsinda abadage ibitego bitatu bikurikiranye byatsinzwe na Emmanuel Banda, Fashion Sakala ndetse na Enock Mwepu, ku buryo byageze ku munota wa 89 w’umukino ari ibitego 3-1.

Icyakora ibintu byahinduye isura muri iyo minota, ku buryo umusifuzi yahushye mu ifirimbi ya nyuma y’iminota 90 y’umukino bimaze kuba ibitego 3-3, nyuma y’aho Suat Serdar na Jonas Arweiler bari bamaze kwishyurira u Budage ibitego bibiri barushwaga.

Wari umwe mu mikino ya 1/8 cy’irangiza wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa 31 Gicurasi, indi yabaye Uruguay yatsinze Saudi Arabia igitego 1-0, u Bwongereza butsinda Costa Rica ibitego 2-1, mu gihe kuwa kabiri tariki ya 30 ho Venezuela yari yasezereye u Buyapani ibatsinze igitego 1-0, Korea y’epfo itsindwa na Portugal ibitego 3-1.

Indi mikino itatu isigaye muri 1/8 izaba kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kamena, aho Mexique izaba ikina na Senegal, u Bufaransa bugakina n’u Butaliyani mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika izaba ikina na New Zealand.

Abanya Zambia biraye bishyurwa ibitego bibiri mu minota ine ya nyumaAbanya Zambia biraye bishyurwa ibitego bibiri mu minota ine ya nyuma

Imikino ya ¼ cy’irangiza iteganyijwe ku itariki ya 4 n’iya 5 Kamena, Zambia yasezereye Abadage ikazakina n’izatsinda hagati y’u Bufaransa n’u Butaliyani muri 1/8, mu gihe imikino ya ½ yo izaba ku itariki ya 8 n’aho umukino wa nyuma ukaba ku itariki ya 11 Kamena.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Zambia: Mangani Banda (1), Moses Nyondo (2), Prosper Chiluya (3), Shemmy Mayembe (13), Solomon Sakala (5) (C), Boyd Musonda (21), Musonda Siame (7), Enock Mwepu (11), Emmanuel Banda (12), Fashion Sakala (10), Patson Daka (20)

U Budage: (1)Brodersen (GK), (2) Neumann, (3) Schad, (5) Gimber (C), (6) Fechner, (8) Serdar , (9) Reese, (10) Ochs, (13) Bader, (14) Touunarigha, (17) Iyoha

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. RUPACA

    Kuya 31-05-2017 saa 19:06'

    congs to Kipolopolo. We like you so much and keep it up.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru