RUHAGOYACU.com

World Cup U-20: Senegal yasezerewe na Mexique, Zambia ni yo rukumbi igihagarariye Afurika

Byasabye gutegereza umunota wa 89 ngo Mexique ibone igitego rukumbi cyasezereye Senegal yari isigaye abakinnyi 10 mu kibuga mu mukino wa 1/8 cy’irangiza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Uyu mukino watangiye saa tatu za mugitondo cy’uyu wa 1 Kamena, Senegal yawinjiyemo idafite abakinnyi babiri b’inkingi ya mwamba y’iyo kipe, ari bo myugariro Cavin Diagne na Souleymae Aw batari bemerewe gukina kubera amakarita bahawe.

N’ubwo yarushijwe mu byo guhererekanya umupira mu kibuga, Senegal yihagazeho cyane, ikanyuzamu ahubwo igasatira cyane ndetse igahusha ibitego byinshi byari byabazwe, ariko biza kurushaho kuyigora ubwo ku munota wa 71 w’umukino Alioune Gueye yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo agahita yerekwa iy’umutuku akava mu kibuga.

Senegal U-20 yihagaze inakina iminota 18 ari bake kurusha Mexique yabatsinzeSenegal U-20 yihagaze inakina iminota 18 ari bake kurusha Mexique yabatsinze

Mexique yanahabwaga amahirwe yo gutsinda uwo mukino hagendewe ku bigwi by’icyo gihugu imbere ya Senegal, yaje kubona igitego habura umunota umwe ngo iminota isanzwe y’umukino irangire, gitsinzwe na Ronaldo Cisneros wari waje mu kibuga asimbuye.

Gusezererwa kwa Senegal muri 1/8 cy’irangiza bitumye Zambia isigara ihagarariye umugabane wa Afurika yonyine muri iryo rushanwa rigeze muri ¼ cy’irangiza, nay o ikazahura n’itsinda hagati y’u Bufaransa n’u Butaliyani mu mukino uba mu gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 1 Kamena.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza iteganyijwe ku matariki ya 4 n’iya 5 Kamena, Mexique yasezereye Senegal izahura n’u Bwongereza bwasezereye Costa Rica buyitsinze ibitego 2-1, bakazakinira ahitwa Cheonan kuri Korea y’Epfo.

Rutahizamu Ronaldo Cisneros wari wambaye nomero 9 ni we wacunguye Mexique Rutahizamu Ronaldo Cisneros wari wambaye nomero 9 ni we wacunguye Mexique

Zambia yasezereye Abadage ni yo kipe nyafurika isigaye muri iryo rushanwaZambia yasezereye Abadage ni yo kipe nyafurika isigaye muri iryo rushanwa

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. yussuf

    Kuya 1-06-2017 saa 20:40'

    ewana yaba twigiraga kuri Zambia byibuze kuko twe mbona dutinya abazungu naho zambia players ibafata nkabantu basanzwe niyompamvu nomukibuga ubona ntabwoba rwose


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru