RUHAGOYACU.com

Zamalek yabonye umutoza mushya Nebojsa Jovovic

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yasinyishije imyaka ibiri umutoza ukomoka mu gihugu cya Montenegro, Nebojsa Jovovic .

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga (7) Zamalek nta mutoza yari ifite nyuma yaho uwahoze ayitoza umunya Portugal, Augusto Inacio avuye muri iyi kipe ayitoje igihe kitageze ku mezi ane.

Zamalek, yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa 3 irushwa amanota 21 n’ikipe ya mbere Al Ahly.

Perezida wa Zamalek Mortada MansourPerezida wa Zamalek Mortada Mansour

Kuva mu mwaka 2014 ubwo Mortada Mansour yatorerwaga kuyobora ikipe ya Zamalek, imaze gutozwa n’abatoza 15 batandukanye, barimo nka Mido, Hossam Hassan, Jesualdo Ferreira na Scot Alex McLeish na bandi batandukanye.

Mortada Mansour yanyuzwe cyane n’uburyo uyu mutoza Nebojsa Jovovic yafashije ikipe ya Faisaly yo mu gihugu cya Jordan kwegukana igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu by’Abarabu, Faisaly yanatsinze Al Ahly yo mu Misiri inshuro 2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru