RUHAGOYACU.com

Zanzibar itunguye Uganda iyisezerera muri CECAFA, yerekeza ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu ya Zanzibar yaje mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, ivuga ko ifite intego yo kwegukana CECAFA ya 2 mu mateka yayo, benshi bakumva ari ukwivugira, ariko iyi kipe ikomeje gushimangira ko yari ikomeje.

Zanzibar isezereye Uganda ifite igikombe giherka muri 1/2 iyitsinze ibitego 2-1 kuri uyu wa gatanu, ihita ikatisha tike y’umukino wa nyuma, uzayihuza na Kenya kuri iki cyumweru.

JPEG - 98.9 kb
Rutahizamu wa Zanzibar Mohammed Issa wambaye nimero 10, yishimira igitego atsinze kuri penaliti agaita ajya ku mukino wa nyuma

Igitego cy’intsinzi cya Zanzibar cyatsinzwe na Mohammed Issa ku munota wa 10 w’igice cya 2, Uganda ikora ibishoboka byose ishaka uko yakwishyura ariko ntibyayikundira.

Inshuro ya nyuma Zanzibar yaherukaga ku mukino wa nyuma ni mu w’i 1995 ubwo yegukanaga igikombe rukumbi cya CECAFA ibitse.

Uganda yasoje umukino ari abakinnyi 10, nyuma yaho Joseph Nsubuga winjiye mu kibuga asimbura, yahawe ikarita y’umutuku.

Abdul Aziz Makame yari yafunguye amazamu ku munota wa 23, ariko ntibyatinda kuko Derrick Nsibambi yishyuye ku munota wa 29. Iki ni igitego cya 4 uyu musore yari atsinze muri iyi CECAFA.

Uganda ya Moses Basena yaje muri uyu mukino ibura abakinnyi 2 b’inkingi za mwamba, Timothy Awany na Isaac Muleme bari bafite amakarita menshi y’umuhondo.

Zanzibar irakina umukino wa nyuma na Kenya kuri iki cyumweru ku i saa 15H00 za hano m Rwanda, nyuma y’umukino uzahuza u Burundi na Uganda, bahatanira umwanya wa 3.

Abakinnyi 11 ba Zanzibar babanje mu kibuga:

Abdurahman Mohammed, Suleiman Suleiman, Seif Adeyum, Kheri Abdalla, Dau Issa, Abdul Aziz Makame, Issa Juma, Abass Mudathir, Ahmada Ibrahim, Abdalla Feisal, Said Ibrahim

Abasimbura: Suleiman Ahmed, Salim Nassor, Hamad Ibrahim, Makame Hamad, Rashid Seif, Saib Abdalla, Makame Khamis, Kassim Abdul, Othman Mmanga, Suleiman Amour, Mingwali Haji

Abakinnyi 11 ba Uganda babanje mu kibuga: Ismail Watenga, Benard Muwanga(C), Shafiq Bakaki, Aggrey Madoi, Nicholas Wadada, Tadeo Lwanga, Allan Kyambadde, Milton Kalisa, Derrick Nsibambi, Hood Kawessa, Muzamir Mutyaba

Abasimbura: Benjamin Ochan, Tom Ikara, Daniel Isiagi, Josep Nsubuga, Paul Mucureezi, Ibrahim Sadam, Allan Kateregga, Nelson Senkatuuka, Tom Masiko,

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru