RUHAGOYACU.com

Zimbabwe izakina na Zambia bishimira perezida wasimbuye Robert Mugabe

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe izakira iya Zambia mu mukino uzaba tariki ya 23 Ukuboza 2017 kuri stade nkuru y’iki gihugu i Harare nk’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’abo w’amaguru ryabyemeje.

Uyu mukino uzaba uri mu rwego rwo kwishimira perezida mushya wa Zimbabwe; Emmerson Mnangagwa wasimbuye umukambwe Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayobora iki gihugu.

Uyu mukino uzabimburirwa n’uw’abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu ya Zimbabwe bazahura n’abo muri Afurika y’Epfo.

Zimbabwe izakina na Zambia bishimira perezida wasimbuye Robert MugabeZimbabwe izakina na Zambia bishimira perezida wasimbuye Robert Mugabe

Mugabe w’imyaka 93 yeguye ku buyobozi bw’igihugu cya Zimbabwe kuwa Kabiri, asimburwa na Mnangagwa wari umwungirije ndetse uyu yarahiriye kuyobora igihugu kuwa Gatanu.

Mugabe yari amaze imyaka 37 ayobora ZimbabweMugabe yari amaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe

Mu ijambo rye, Mnangagwa yasabye abanya-Zimbabwe kunga ubumwe kugira ngo babashe kubaka igihugu dore ko ubukungu bwacyo buri aharindimuka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Zimbabwe ryanashimiye perezida mushya, rivuga ko umupira w’amaguru ari wo mukino ukunzwe cyane muri iki gihugu ndetse watanga umusanzu ufatika mu kugarura imibanire myiza n’amahoro mu gihugu cya Zimbabwe.

Emmerson Mnangagwa yahoze yungirije MugabeEmmerson Mnangagwa yahoze yungirije Mugabe

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru