RUHAGOYACU.com

Zimbabwe yikuye muri CECAFA ivuga ko itizeye umutekano muri Kenya

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe y’umupira w’amaguru yikuye mu irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup rigiye kubera mu gihugu cya Kenya guhera mu mpera z’iki cyumweru, kubera ibibazo by’mutakano mucye uri kuvugwa mri Kenya.

Zimbabwe yari yongeye gutumirwa muri CECAFA nyuma yo kuyizamo muri 2011 ubwo yaberaga mu gihugu cya Tanzania.

Itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryashyize ku rubuga rwaryo, rivuga ko bahisemo kutitabira CECAFA izabera muri Kenya kubera ikibazo cy’umutekano mucye uri kuvugwa muri iki gihugu, bakaba badashaka gushyira mu bibazo abakinnyi n’abatoza babo.

Zimbabwe yari mu itsinda rya 2 kimwe na Uganda, Ethiopia, u Burundi (Bwamaze no kugera muri Kenya) na Sudani y’Epfo.

Bagombaga gukina umukino wa mbere ku wa mbere w’icyumweru gitaha, bahura n’ikipe ya Uganda ifite igikombe giheruka.

JPEG - 88.2 kb
Zimbabwe yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yabwiye Capital FMyo muri Kenya, ko Zimbabwe kuba yikuye mu marushanwa ntacyo bibabwiye ko batazanayikumbura.

" Ntabwo rwose tuzakumbura iyi kipe muri aya marushanwa. Sinzi ibibazo by’umutekano bavuga ko bafite aha muri Kenya, niba bafite ibibazo by’ubukene bari kutubwira, batagiye guhimba ibintu tutazi ibyo ari byo. Nibo bantu ba nyuma bagira ibibazo by’umutekano kuko bafite ibibazo birenze i bya Kenya iwabo." Musonye wari warakaye aganira na Capital FM.

Bivuze ko Uganda izahura na Sudani y’Epfo ku wa mbere w’icyumweru gitaha nyuma y’umukino uzaba wahuje ikipe ya Ethiopia n’u Burundi, indi mikino ikazakomeza uko yari iteganyijwe muri iri tsinda.

Kuri uyu wa gatanu i Nairobi hateganyijwe inama irahuza abayobozi b’umupira w’amaguru mu bihugu bigize CECAFA.

Libya ni cyo gihugu gisigayemo hano mu byatumiwe.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru