RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 3 bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri Africa bamenyekanye

CAF yasohoye urutonde rwa batatu bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka wa 2014.

Nkuko isanzwe ibigenza buri mwaka impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF yasohoye urutonde rw’abakinnyi batatu bazatoranywamo umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2014.

Ntabwo byatunguranye cyane nkuko byari byagenze ku rutonde rwasyizwe hanze na BBC igihembo cyaje kwegukanwa na Yassini Brahimi n’ubundi batatu muri batanu bari batoranyijwe n’iki kinyamakuru ni nabo baje gushyirwa hanze na CAF aribo Vicent Enyeama umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse na Lille yo mu gihugu cy’ubufaransa, umunya Cote d’ivoire Yaya Toure wa Manchester city mu bwongereza ndetse na rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang umunya Gabon ukinira ikipe ya Borussia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage.

Rugikubita hakaba hari hashyizwe hanze urutonde rw’abakinnyi makumyabiri na batanu baje gutoranywamo icumi nyuma akanama ka tekiniki gafatanyije n’itangazamakuru gatoranya batanu nabo baje kuyungururwamo batatu aribo bagomba gutoranywamo umwe ugomba guhabwa iki gihembo.

Hakaba hazanatorwa umukinnyi witwaye neza ariko ukina ku mugabane wa Afrika iki gihembo kikaba kizahatanirwa n’abanya Algeria babiri aribo Akram Djahnit na El Hedi Belamier bazahangana na rutahizamu w’umunya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Flimin Mubele Ndombe.

CAF na none ikaba izatoranya umukinnyi ukiri muto wigaragaje cyane muri uyu mwaka mu bahatanira iki gihembo harimo abanya Cameroun babiri aribo Clinton N’jie ukinira Olympiacos yo mu bugereki, Vincent Aboubakar wa Lyon yo mu bufaransa bakazaba bahanganye n’uwegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka watoranyijwe na BBC ariwe Yacine Brahimi wa FC Porto muri Portugal.

Abazatoranywamo umutoza w’umwaka ni:

Florent Ibenge wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Kheireddine Madoui wa ES Setif yo muri Algeria

Vahid Halilhodwic wahoze atoza Algeria.

Ikipe y’igihugu izatoranywamo iy’umwaka ni hagati ya Algeria,Libya ndetse na Nigeria.

Mu gihe ikipe (club) izatoranywamo iy’umwaka ni hagati ya Al ahly yo mu Misiri, AS Vita club yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na ES SEtif yo muri Algeria.

Umuyobozi w’icyubahiro ni Moise Katumbi Perezida w’ikipe ya TP Mazembe.

Umuhango wo gutanga ibihembo ukazabera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ku itariki ya 8 Mutaramu umwaka utaha wa 2015.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cyubahiro jhosepf

    Kuya 5-03-2015 saa 06:22'

    Amakuruyanyu pasta muraho nitwamanirabaruta isiraheri umuhunguwa beatrice ndahomezeneza

  2. cyubahiro jhosepf

    Kuya 5-03-2015 saa 06:21'

    Amakuruyanyu pasta muraho nitwamanirabaruta isiraheri umuhunguwa beatrice ndahomezeneza

  3. manirabaruta isiraheri

    Kuya 5-03-2015 saa 06:08'

    Amavubi niyubake inyuma hagati kandi bakomeze imikinoyagicuti bazipimenokwikipeya yabongereza muburyobwogukomeza ikipe uyumusore witwa usengimana reo ntabwoakwiyegukina imberemugihugu bamushakireikipe iburayi cyangwamuriafurika. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru