RUHAGOYACU.com

AFCON 2015: Sénégal inganyije na Afurika y’Epfo bikomeza gukomera mu itsinda rya gatatu

Mu mukino wo mu itsinda rya gatatu waberaga kuri Stade ya Mongomo, ikipe ya Sénégal ibonye inota rimwe riyihesheje kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo kunganya na Afurika y’Epfo igitego 1-1, ibitego byombi byatsinzwe mu gice cya kabiri cy’umukino.

Afurika y’Epfo yinjiye muri uyu mukino izirikana ko igomba gutsinda nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 na Algeria mu mukino wa mbere mu gihe amahirwe yayo yaje kwiyongera ubwo mu mukino wabanje Algeria yatsindwaga na Ghana igitego kimwe ku busa, bigatuma amakipe yose anganya amanota atatu. Sénégal yo yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ihite ibona itike ya kimwe cya kane itagombye gutegereza umukino wa nyuma wo mu matsinda.

Kapiteni wa Afrika y'Epfo Dean FurmanKapiteni wa Afrika y’Epfo Dean Furman

Afurika y’Epfo yatangiye umukino ihererekanya neza, ikanasatira cyane ikipe ya Sénégal, aho ku munota wa 11 w’umukino, Afurika y’Epfo yabuze igitego ku buryo bwari bugeragejwe na Sibusiso Vilakazi ariko umunyezamu wa Sénégal Bouna Coundoul akomeza kubabera ibamba.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Afurika y’Epfo yari yasimbuje Thulani Hlatshwayo ku munota wa 29 w’umukino nyuma yo kugira ikibazo ku mutwe, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 46 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Manyisa ku mupira mwiza waruvuye kuri Ngcongca.

Africa y'Epfo yari yabanje igitego cya ManyisaAfrica y’Epfo yari yabanje igitego cya Manyisa

Sénégal yabaye nk’ikangutse maze itangira gusatira cyane ikipe ya Bafana Bafana, aho ku munota wa 56 w’umukino, yabonye igitego ariko kikangwa n’umusifuzi wavuze ko habayeho kurarira.

Umunyezamu wa Afrika y'epfo Jackson Mabokgwane agerageza gukiza izamuUmunyezamu wa Afrika y’epfo Jackson Mabokgwane agerageza gukiza izamu

Bidatinze cyane , Sénégal yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota 4 gusa ku mupira waje mu kirere ugasanga Kara Mbodji aho yarahagaze akawuteresha umutwe maze umunyezamu wa Bafana Bafana ntiyamenya ibibaye.

Kara Mbodji yishimira igitego yari amaze kwishyuraKara Mbodji yishimira igitego yari amaze kwishyura

Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka intsinzi ariko amahirwe yabonywe na Tokelo Rantie wa Afurika y’Epfo mu minota ya nyuma ntacyo yatanze.

Anele Ngcongca ahanganye na Sadio ManeAnele Ngcongca ahanganye na Sadio Mane

Sénégal ikaba yahise iyobora itsinda rya gatatu n’amanota 4, Algeria ni iya kabiri n’amanota 3 n’igitego izigamye, Ghana ni iya gatatu n’amanota atatu mu gihe Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe n’umwenda w’ibitego 2.

Amakipe yo muri iri tsinda azasubira mu kibuga ku wa kabiri tariki ya 27, ubwo Afurika y’Epfo izakina na Ghana naho Senegal igahura na Algeria.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Afurika y’Epfo: Mabokwane, Ngcongca, Matlaba, Hlathswayo, Mathoho; Furman , Jali, Manyisa, Phala, Vilakazi, Rantie.

Umutoza: Ephraim Shakes Mashaba

Senegal: Coundoul, Gassama, Mbodji, Sané, M’Bengue, N’Diaye, Gueye, Diop, Sadio Mané, Sow, Mame Diouf.

Umutoza: Alain Giresse

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru