RUHAGOYACU.com

APR FC yateye intabwe yerekeza muri Mali nyuma yo kunyagira Anse Reunion-AMAFOTO

Abasore ba Jimmy Mulisa bakoze ibyo basabwa mu mukino ubanza w’irusha nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, banyagira ikipe yo muri Seychelles ya Anse Reunion, ibitego 4-0.

APR FC ibifashijwemo na Djihad Bizimana wari umaze neza cyane kuri iki cyumweru, yanyagiye ikipe ya Anse Reunion ibitego 4-0, umukino wa mbere uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu atsindiye ikipe ye ibitego 3 mu mukino 1.

Abaya umukinnyi wa mbere utsindiye APR FC ibitego 3 mu mukino 1 w’amarushanwa nyafurika nyuma ya Rwatubyaye Abdul watsinze Mbabane Swallows ibitego 3 muri 2015,

Ikindi gitego cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana umaze iminsi yongeye kugaruka ku rwego rwiza, akaba ari igitego cy’ingenzi cya 2 atsindiye APR FC mu minsi 10 ishize, nyuma y’igitego yatsinze Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’intwari.

" Ni intangiriro nziza ku ikipe yacu gutsinda umukino wa mbere mu irushanwa nyafurika ibitego 4-0, ndumva birongerera ikipe icyizere cyo gukomeza." Djihad Bizimana nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru.

APR FC yarushije ikipe ya Anse Reunion kuva umukino utangiye kurinda urangiye, kuko iyi kipe yo muri Seychelles n’ubundi itahabwa amahirwe na macye yo kuba yakuramo APR FC.

Ku munota wa 14 nibwo Djihad Bizimana yaje gufata icyemezo ku mupira yasunikiwe na Mugiraneza Jean Baptiste ari muri metero nka 23, arekura ishoti rikomeye ryaruhukiye mu rushundura ry’izamu ryari ririnzwe na Ricky Rose.

Iyi kipe ya APR FC yarushaga iyi kipe guhererekanya neza mu kibuga, ariko amahirwe menshi bakomezaga kubona, kuyabyaza umusaruro bikabagora.

Anse Reunion mu gice cya mbere yasaga nk’itari mu kibuga kuko umupira wakinirwaga ahanini mu kibuga cyabo, bagacungira ku mupira miremire baherezaga Noris Biri na Rachid Gumbo bacaga ku mpande, ariko nabyo nta musaruro. Iki gice cyarangiye ikipe ya Anse Reunion idateye mu izamu na rimwe.

APR FC yabonye uburyo bwa zahabu mbere gato yo kujya kuruhuka ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina usanga Maxime ahagaze wenyine mu rubuga rwa Anse Reunion, ateye umupira ujya hejuru.

Uyu musore ntabwo yagarutse bava kuruhuka kuko yahise aha umwanya Nshuti Innocent wagiye gusatira izamu, Byiringiro Lague atangira guca ku ruhande.

APR FC yakomezaga kotsa igitutu ikipe ya Anse Reunion ibifashijwemo n’abafana bari kuri sitade Amahoro, ariko kuba yabona igitego bikomeza kuyigora.

Ahagana ku munota wa 52 Muhadjili Hakizimana yari ahaye ikipe y’ingabo igitego cya 2 ariko umupira yateye ufata igiti cy’izamu ujya hanze.

JPEG - 488 kb
Umukino wasize abafana ba APR FC bishimye cyane

Uyu musore wabonaga kugeza umupira kuri Lague na Issa byamugoye yahaye umwanya Itangishaka Blaise ku munota wa 62.

APR FC yasatiriye bigaragara ikipe ya Anse Reunion wabonaga ko nayo isa nk’itangiye kunanirwa n’ubwo umutoza wayo Ted Esther yakomezaga kujyenda akora impinduka ariko byagaragaraga ko isegonda ku rindi igitego kiraza kuboneka.

Ku munota wa 71 Djihad Bizimana yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneli 2 zikurikiranye zahererekanyijwe n’abasore ba APR FC.

Iki gitego cyakanguye impaga y’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari muri sitade Amahoro maze bafasha APR FC kotsa igitutu ikipe yo muri Seychelles bitatinze ku munota wa 80 Martin Twizerimana akubita umutambiko akijya mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague.

Gusa ubwo benshi bibazaga uko aya mahirwe APR FC yari ibonye atayisekeye, nibwo Issa Bigirimana yasize abakinnyi b’inyuma ba Anse Reunion aterekamo igitego cya 3 cya APR FC.

" Ni intsinzi idushimishije cyane kuri uyu munsi, kuko twashakaga ibitego byinshi mu rugo. Gusa ntabwo birangiye no mu mukino wo kwishyura tuzagenda dukore ibishoboka byose twitware neza muri Seychelles." Bizimana Didier, umutoza wungirije wa APR FC.

APR FC yakomeje gushaka igitego cya 4, Migi atera umupira uca ku ruhande gato mbere y’uko Omborenga atereka umupira mu rushundura ariko bavuga ko yarariye.

Mbere gato y’uko umusifuzi Lema Nigusssie wo muri Ethiopia wari uyoboye uyu mukino ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye, Djihad Bizimana yabonye igitego cya 4 mu minota 4 y’inyongera bari bashyizeho, APR FC yisengerera iyi kipe yo muri Seychelles, inizera kujya mu kirwa cya Victoria yizeye gukurayo itike izabajyana i Bamako muri Mali mu kwezi gutaha.

" Ikipe ya APR FC nayishimira nta byinshi navuga kuko yakinnye umukino mwiza kurusha ikipe ya Anse Reunion, igisigaye kuri twe ni ukujya mu rugo tugategura umukino wo kwishyura, tukareba ko wenda twagira igitangaza dukora." Umutoza wa Anse Reunion Ted Esther aganira n’abanyamakuru.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu minsi 10 iri mbere muri Seychelles.

Kande hano ukurikirane uko umukino wose wagenze.

Gafotozi wa RuhagoYacu, Ntare Julius yababereye ku kibuga

JPEG - 440.9 kb
Abatoza bombi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
JPEG - 600.5 kb
Omborenga Fitina yitwaye neza muri uyu mukino
JPEG - 439.4 kb
Uyu mugabo ukunda APR FC cyane, yishimiye kubona ikipe ye itsinda ibitego 4-Aka gafoto ka RuhagoYacu kazajya kabimwibutsa
JPEG - 365 kb
Haragahoraho umugongo wahetse Djihad
JPEG - 714.2 kb
Umusaruro wavuyemo ni uyu
JPEG - 504.5 kb
Imipira yamucagaho yihuta mu minota ya nyuma umuzamu Ricky Rose
JPEG - 707.5 kb
Bakihuta abakinnyi bakura mu rushundura ugezemo
JPEG - 408.8 kb
Ishusho nk’iyi iraza kuza kenshi muri iyi minsi
JPEG - 122.7 kb
"ISHUSHO y’URUKUNDO"
JPEG - 584.9 kb
APR FC yarushaga cyane ikipe ya Anse Reunion
JPEG - 403.6 kb
Abafana ba APR FC barimo Mike udasiba umukino n’umwe bari bitabiriye
JPEG - 475.4 kb
Abakeba bo muri Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda
JPEG - 410.8 kb
Hagati y’igitego cya mbere n’igitego cya 2 harimo iminota 59. Byasaga nk’ibyateye impungenge abayobozi
JPEG - 453.2 kb
Ameherezo cyaje kuza n’ibindi biraza
JPEG - 504.5 kb
Djihad yatsinze igitego cya nyuma yigaramye
JPEG - 622.5 kb
Uyu mutegarugori afasha abakinnyi ba Anse Reunion kongera imbaraga
JPEG - 607.1 kb
Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yaje kureba uko byifashe ku mugabane w’Africa
JPEG - 376.7 kb
Abakobwa beza mu Rwanda uyu munsi baje ibitego bijyamo
JPEG - 344 kb
Ubanza iburyo yashakaga kumenya Gafotozi wa Ruhago waciye ibintu muri siporo
JPEG - 359 kb
Abayobozi n’abakunzi b’ikipe b’ikipe y’ingabo z’igihugu bari baje kuyishyigikira

Amafoto menshi wayasanga hano.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndeshyo

    Kuya 12-02-2018 saa 17:21'

    Congs, congs basore ba Apr FC ! Special mention for Djihad watsize hat trick !
    Ntawakwibagirwa Miggy, Double armband Real Coach and Playmaker ! Kuva yagaruka muli Apr FC and took matters into his own hands ; ntawe utabona impinduka zikomeye zabaye mu mikinire ya Apr Fc ! Ibyananiye Umulisa mu mwaka urenga, Miggy atangiye kubigeraho mu byumweru bike !

    Imagine now, Umulisa ataje gutoba ibyo Miggy yifuza kugeza ho Apr FC !!! So, please put him aside for a period of time, in order to avoid hindering Miggy efforts to complete the necessary changes ; mugihe gito, Apr FC yakongera kuba the Fighting Machine, uwo muswa yari yaratwibagije ! N’ubundi, he’s just there to play the walk-on-role coach ! Ikindi twasaba ubuyobozi bwa Apr FC, n’uko batuzanira an experienced and fearless defender like Kayumba Soter ; kandi twaravuganye, he’s particularly well inclined to join Apr FC !

  2. Euphemil

    Kuya 12-02-2018 saa 12:56'

    NGO umukobwa WO kuruhande arashaka kumenya gafotozi waciyibintu? hhhhuhhhhhhhhhh

  3. bigabo

    Kuya 12-02-2018 saa 12:06'

    Ikibazo APR FC yari ifite cyararangiye, ni ikibazo cy’abakinnyi b’aba kongwe nka MIGI na IRANZI bo guhagarika bari bandi b’aba petit mu birindiro, ubu ahasigaye udukombe twose ducaracara mu Rwanda aba Rayon n’abandi mukureyo amaso nyir’ibikombe yakangutse !

  4. Rogers

    Kuya 12-02-2018 saa 09:47'

    Kuba GITINYIRO yayobora hano mumupira hano mu Rwanda iyi ntankuru irimo kuko nutabona arunva,gusa mujye muza dukomeze twibere inyuma yikipe yacu nziza yambere hano mu Rda,tuyishyigikire munzego zose dukomeze twitabire kubibuga turibenshi maze mureke kagakipe kamatiku nibigambo byinshi gafitabafana buburo badafite akamaro,Apr foreverrrrrrrrrrrrrr

  5. leonie

    Kuya 12-02-2018 saa 07:35'

    hhhhhhh!! gitinyiro yacu isigaye irusha gasenyi umufana kbs!! hhhh!!!! erega nubwo rayon mwiyemera ngo mufite abafana, namwe mubabona iyo mwahuye na Apr. kuko ejo mukina stade yari yambaye ubusa iteye isoni. ubwo rero mugabanye urugambo kuko ntanakimwe mufite mwakwiratana. nyamukandagira mukibuga kikarasa imitutu yaberetse uko baconga ruhago naho mwe musigaye muri inyatsi ubu murutwa na rugende fc. hhhhhh!!!

  6. David

    Kuya 11-02-2018 saa 20:45'

    Ari abafana equipe tujye tujyana n’injyana Equipe zombi zari zikomeye mubihugu byazo kunzengo zabyo gsa nabandika namwe mugabanye kukwereka juruhande mubogamiyeho kuko ntibiba byiza kubasomyi, Murakoze!

  7. Patrick

    Kuya 11-02-2018 saa 20:24'

    Apr Iranshimishije Cyaneeeeeeeee,gusa Haracyari Ikibazo Cya Finishing(ndavuga Rutahizamu Uz Icyo Gukora) Kuko Iyo Tuza Kuba Dufite Gatete Iy Equipe Yajyaga Kurya Umuba W’ibitego Ndakurahiye Gusa Dufite Hagati No Kumpande Hakomeye Wenda Bazajya Bafash Equipe Nkuko Mutoto Wamajengo Yabikoze Thx So Apr, I Love U So Much.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru