RUHAGOYACU.com

C1-C2 : Trésor Mputu yatumiwe muri tombola y’amarushanwa ya CAF i Caire mu Misiri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ( CAF) ryatumiye abakinnyi babiri barimo umunyekongo Tresor Mputu Mabi n’umunyamisiri Wael Gomaa kuyobora tombola y’amarushanwa ahuza amakipe ku mugabane wa Afurika, ategerejwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Mata, kubera i Caire mu Misiri.
Muri ibi birori, aba bakinnyi babiri barafasha umunyamabanga w’inzibacyuho wa CAF, Essam Ahmed.
Trésor Mputu yamaze guhaguruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yerekeza mu gihugu cya Misiri ari kumwe na manager wa Tout Puissant Mazembe, Kitengie Frederic.

Mputu yabaye Kapiteni wa Mazembe igihe kirekire
Trésor yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’ikipe ya TP Mazembe kuva mu mwaka wa 2000 , aho yatwaranye nayo igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) muri 2009 ari nawo mwaka yanatwaye igikombe kiruta ibindi (CAF Super Cup).
Uyu musore yaje kwerekeza muri Kabuscorp do Palancas yo mu kiciro cya mbere muri Angola, ariko ahita agaruka muri TP Mazembe mu mpera z’umwaka wa 2016.
Abanyarwanda ntibazibagirwa uyu musore kubera intambara yateje muri Kigali ubwo TP Mazembe yakinaga na APR FC, bikaza kumuviramo guhagarikwa na CAF amezi umunani, azira gukubita umusifuzi.
Myugariro w’umunyamisiri Wael Gomaa uri bufutanye na Tresor Mputu muri iyi tombola, yahagaritse gukina umupira w’amaguru muri 2014, nyuma yo kwegukana ibikombe bitandatu by’amakipe yabaye aya mbere iwayo ari kumwe n’ikipe ya Al Ahly (2001, 2005, 2006, 2008, 2012 na 2013), ndetse anegukana ibikombe bitanu by’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo (CAF Confederations Cup).

Tombola iraba saa saba za Kigali
Tombola y’aya marushanwa iteganijwe kuri uyu wa gatatu, ikabera mu Misiri mu mujyi wa Caire, ku isaha ya saa saba z’amanywa ku isaha ya Kigali.
Haba muri tombola ya CAF Confederations Cup na CAF Champions League, hasigayemo amakipe umunani, agomba kugabanywa mu matsinda abiri muri buri kiciro, amakipe azaba abiri ya mbere azahita abona itike ya ½.
Nta kipe ihagarariye u rwanda isigayemo kuko muri CAF Champions League, APR FC yavuyemo ku ikubitiro isezerewe na Zanaco Fc, mu gihe muri CAF Confederations Cup, Rayon Sports Fc yasezerewe na Rivers United Fc.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!