RUHAGOYACU.com

CAF CL: Taggy Etekiama Birori afashije AS Vita gutsinda umukino wa mbere

Umunyarwanda Taggy Etekiama wahoze yitwa Daddy Birori afashije ikipe ye akinira ya AS Vita Club, gutsinda umukino wa mbere mu mikino y’amatsinda y’amakipe yabaye a ya mbere iwayo.

Uyu Rutahizamu ufite inkomoko mri Kongo Kinshasa yatsinze ibitego 2 byabonetse muri uyu mukino ku ruhande rwa AS Vita Club batsinda ikipe yo muri Ethiopia ya St George ibitego 2-1.

Ibi bitego uyu musore byombi yabitsinze mu gice cya mbere cy’umukino, akaba ari yo ntsinzi ya mbere ikipe ya AS Vita Club ibonye muri iyi mikino y’amatsinda ya 2017, nyuma yo gutsindwa imikino 3 ibanza.

Said Saladin ni we watsinze igitego rukumbi cyabonywe n’ikipe yo muri Ethipia, itsinzwe umukino wa mbere muri iri tsinda ririmo Mamelodi Sundowns na Esperance SPortif de Tunis. Izi kipe 2 zikaba zirahura kuri uyu wa 3.

Iri tsinda riyoboye na ES de Tunis ifite amanota 7, igakurikirwa na St George ifite amanota 5, Mamerodi ifite amanota 4, naho AS Vita Club ikaba igize amanota 3.

Umunyarwanda Sugira Ernest yari ku ntebe y’abasimbura, akaba atigeze agaragara muri uyu mukino.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru